Sylvester Stallone”Rambo”yakuriye inzira ku murima umushinja ko yamufashe ku ngufu
Umukinnyi wa filime Sylvester Stallone wamenyekanye nka John Rambo nyuma yo kuregwa ko yaba yarafashe umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ku ngufu,yahakanye yivuye inyuma ko ibyo aregwa ari ibinyoma bigamije kwica izina yubatse.
Amakuru yiganje muri iki kirego avuga ko Stallone n’umurinzi we Michael De Luco bahatiriye umwana w’umukobwa kuryamana nawe ubwo bateguraga amashusho ya Filime bise “Over the Top”bateganyaga gushyira hanze icyo gihe mu mwaka 1986.
Stallone yavuze ko amakuru yatanzwe n’umurega ko yamufashe kungufu ntakuri kurimo kandi ko atigeze agerageza no kumuhatifra ko baryamana cyangwa ngo amushukishe ubundi buryo bwatuma bibaho.
Mu kiganiro yagiranye na Radar Online, niho yavuze agira Ati:“Kunshiraho ibyo bintu ni ikintu kimwe. Ariko ikibazo ni uko bari gusagarira abarengana kuko ni abantu bafite ubuzima bwabo, bakanduza isura yabo.”Aha akaba yashakaga kuvuga ko aya makuru mabi bamuvugaho ari gushyira mu karengane umuryango we harimo umugore we Jennifer Flavin n’abakobwa be batatu.
Yongeye ati “Ababirimo bari kugendana umutwaro uremereye w’ibinyoma mu buzima bwose basigaje ku Isi. Ikibi ni ikibi. Nta muntu wagakwiye guhimba ibintu nk’ibi.”
Amakuru agize ikirego,avuga ko ubwo Stallone yateguraga filime “Over the Top” we n’umurinzi we Michael De Luca bateye ubwoba umwana w’umukobwa bamuhatira kuryamana na Stallone ubwo bari muri Hilton Hotel mu Mujyi wa Las Vegas.
Uyu ushinja Stallone utatangajwe amazina ku bw’umutekano yabwiye Dailymail ko yabonye nta mahitamo akemera ko basambana ari batatu.
De Luca wafatanyije na Stallone gusambanya umwana w’umukobwa yishwe mu 2013. Bivugwa ko we yamutegetse gushyira igitsina cye mu kanwa hanyuma akabona kumusambanya nyuma hagakurikiraho na Stallone.
Stallone yanashinjwe gukangisha uyu mukobwa ko nabivuga azamukubita mu mutwe amubuza kuzagaragaza ko bamusambanyije ari babiri, arangije we na De Luca babihindura urwenya baraseka.
Uyu mukobwa icyo gihe yirinze kugira uwo abibwira kugeza ubwo polisi yamwishakiye agahitamo guhishura ibyo yari yaragize ibanga. Yabwiye inzego zishinzwe umutekano ko impamvu atigeze aregera ibyaha yakorewe ari uko yari afite ubwoba n’impungenge zo kugirirwa nabi.
Yavuze ko iyo aza kuryamana na Stallone gusa atari kuvuga ibyabaye ari ko yaje kubura amahitamo biturutse ku buryo yibukamo gusambanywa na we afatanyije n’umurinzi we Michael.
John Rambo yemeje ko atigeze agira gahunda iyo ariyo yose igamije guhohotera umwana nk’uriya avuga ko icyabaga kimuraje ishinga ari ukubona ateguye Filime ye ikarangira ikagera ku bakunzi be isobanutse ibindi ntamwanya yari abifitiye.