AmakuruImikino

Syli Nationale ya Guinea Conakry izatanga Amavubi kugera i Kigali

Syli Nationale, ikipe y’igihugu ya Guinee Conakry, izatanga Amavubi y’u Rwanda kugera i Kigali mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika uzayihuza n’ikipe y’u Rwanda ku wa 16 Ukwakiara.

Saa kumi n’ebyiri n’igice z’uyu wa gatanu aya makipe yombi arahurira mu mukino ubanza uza kubera kuri Stade Le 28 Septembre iherereye i Conakry muri Guinee.

Mu gihe byitezwe ko Amavubi nyuma yo gukina uyu mukino azahaguruka i Conakry ku munsi w’ejo aza i Kigali akahazagera mu rukerera rwo ku Cyumweru, Guinee Conakry yo nirangiza umukino w’uyu munsi irahita ihaguruka i Conakry igere i Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu rishyira uwa Gatandatu.

Ni nyuma yo gusurwa na Ismaël Dioubaté usanzwe ari Minisitiri w’Imari wa Guinea akemerera abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe indege yihariye igomba kubazana i Kigali. Uyu muyobozi kandi yasabye abakinnyi ba Syli National gusya batanzitse imbere y’Amavubi, kuko ari cyo kiraro kiza cyabageza muri Cameroon mu mwaka utaha.

Syli National ni yo iyoboye itsinda H Amavubi y’u Rwanda aherereyemo n’amanota 6, mu gihe Amavubi ari yo ya nyuma muri iri tsinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger