Swan Sea yamaganye abafana bayo bashinyaguriye Nyakwigendera Emiliano Sala
Ikipe ya Swan Sea City yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubwongereza, yamaganye igikorwa cy’ubushinyaguzi cyakozwe n’abafana bayo bashinyaguriraga Nyakwigendera Emiliano Sala waguye mu mpanuka y’indege muri Mutarama uyu mwaka.
Uyu rutahizamu wakomokaga mu gihugu cya Argentine, yakoze impanuka y’indege ubwo yavaga i Nantes mu Bufaransa yerekeza mu Bwongereza aho yari agiye gusinya amasezerano yo gukinira Cardiff City.
Abafana ba Swan Sea bashinyaguriye uyu nyakwigendera, mbere gato y’umukino wa shampiyona y’ikiciro cya kbiri y’Abongereza ikipe yabo igomba guhuriramo na Cardiff kuri iki cyumweru.
Babikoze binyuze mu ifoto bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uyu Nyakwigendera ari mu ndege bise iya “Swan Sea City Airlines” banongeraho ijambo “D3ad” mu rwego rwo kugaragaza ko Sala yapfiriye mu ndege y’iriya sosiyete y’indege itabaho.
Ni ibintu ikipe ya Swan Sea yahise yihutira kwamagana binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara.
Iri tangazo rigira riti” Swan Sea City yamenye iby’ifoto isebetse iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ifite aho ihuriye n’urupfu rubabaje rwa rutahizamu Emiliano Sala wa Cardiff City, mbere ya derbi y’amajyepfo ya Wales izaba ku cyumweru.”
” Turi gukoranira hafi na Polisi yo mu majyepfo ya Wales iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane aho iriya foto yaturutse. Iriya foto irasebetse kandi ntabwo ihagarariye ikipe yacu cyangwa abafana bacu. Ntidushobora kwihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose gihonyoza ikiremwa muntu cyangwa indi myitwarire itemewe yangiza uburenganzira bwa muntu, ibi bikazanashimangirwa mbere ndetse no mu gihe cy’umukino wa derbi y’Amajyepfo ya Wales.”
“Umufana wese uzagaragaza ifoto nk’iyi cyangwa akitwara mu buryo butemewe, azahanwa nk’umunyabyaha wese. Ikipe [Swan Sea] yiyemeje guha ubufasha Polisi mu gihe haba hari ukoze icyaha kibuza abandi umudendezo cyangwa kigaragaza urwango akabikorera muri Liberty Stadium.”
Polisi ya Wales yemeje ko yatangiye iperereza ku bihishe inyuma y’iriya foto, ndetse ikaba iri gukoranira hafi n’amakipe ya Cardiff na Swan Sea.
Aya makipe yombi yaherukaga guhura mu myaka itanu ishize ubwo yombi yabaga mu kiciro cya mbere. Kugenda abisikana mu byiciro ni byo byatumye adakunda guhura.