Sugira Ernest yagarutse ku mpamvu ituma atitwara neza muri APR FC
Rutahizamu Sugira Ernest usanzwe ari umukinnyi wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze ko yiteguye gukomeza gufasha Amavubi kwitwara neza imbere ya Ethiopia nk’uko byagenze ku mukino wa Mbere wahije amakipe yombi.
Umukino wa Mbere wahuje Amavubi na Ethiopia warangiye Amavubi abashije kwitwara neza ayikuraho amanota atatu ayitsindiye i Mbere y’abakunzi bayoigitegi 1-0. Cya Sugira Ernest.
Uyu mukinnyi yavuze impamvu atitwara neza muri APR FC, ngo atsinde ibitego ariko mu ikipe y’igihugu agatsinda, ngo imikinishirijwe ye muri ayo makipe iratandukanye.
Shampiyona y’ikiciro cya mbere ya 2019-2020, (Rwanda Premier League) igeze ku munsi wa kane, ariko Sugira Erneste ntabwo ari kwitwara neza, ku mukino w’umunsi wa kabiri APR FC yatsinzemo Bugesera FC 1-0 ntiyari no mu bakinnyi 18 bakoreshejwe.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatatu taliki ya 16 Ukwakira, yabajijwe impamvu mu ikipe y’Amavubi atsinda ibitego ariko muri APR FC bikaba bigenda byanga, avuga ko imikinishirize ye muri ayo makipe itandukanye.
Yavuze ko yiteguye umukino u Rwanda ruzakinamo na Ethiopia ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019.
Sugira ati: “Umukino tuzakina na Ethiopia ku wa Gatandatu tuwiteguye neza nta kibazo dufite. Dufite morale mu ikipe nta mvune dufite, navuga ko twiteguye neza. Navuga ko Ethiopia ari ikipe ikomeye twayitsinze igitego kimwe bigoranye, kuyisezerera ni akazi katoroshye.”
Sugira avuga ko Umutoza Mashami Vincent abereka uko bazitwara neza bagatsinda ibitego, kandi akabasaba gutanga ibyo bafite byose bagasezerera Ethiopia.
Sugira yakomeje agira ati: “Igitego natsinze kiramfasha kikantera imbara zo gushaka kuba natsinda ikindi. Ndifuza ko natsinda kugira ngo mfashe igihugu cyanjye kuba twagera mu kiciro gikurikiyeho.”
Abajijwe uko yitwara muri APR FC yagize ati “Ntabwo abatoza bagira imikinishirize imwe, muri APR FC bansaba kugaruka hagati imbere (Holding Midfielder) mu gihe mu ikipe y’Amavubi nsabwa kubuza amahwemo ba myugariro nishakira ibitego, ni ibintu bitandukanye bimwe bigenda neza, ndetse bikananyorohera ahandi bikangora. Gusa nzagerageza kwitwara neza hose.”
Sugira Ernest ni Rutahizamu mpuzamahanga ukunze kugoboka Amavubi, ariko abatoza ba APR FC ntabwo bakunze ku mukoresha kugira ngo abe yayobora ba Rutahizamu bayo.
Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent ashyira hanze urutonde rw’abakinnyi 27 azakoresha, Sugira Ernest yarwisanzeho gusa abafana babyakira mu buryo butandukanye bamwe batumva impamvu umuntu udakina muri APR FC yaba nimero ya mbere mu ikipe y’Amavubi.
Sugira Ernest ariko umusaruro we mu ikipe y’igihugu uragaragara, aheruka gutsinda Ethiopia igitego (1-0) ndetse no mukino wari wabanje wa gicuti hagati y’u Rwanda na DR. Congo (3-2) Sugira yatsinze igitego.