Sudani: Umuyobozi wa AU yanenze abahiritse Perezida Omar Al Bashir ku butegetsi
Ku gica munsi cyo kuwa 4 taliki ya 11 Mata 2019, nibwo amakuru yakwirakwiye hirya no hino avuga ko igisirikare cya Sudani cyafashe icyemezo cyo guhirika ku butegetsi perezida Omar Al Bashir wari umaze igihe atishimiwe n’abaturage ndetse na bamwe mu bayobozi bitewe n’ibibazo bitandukanye byari bikomeje kwibasira iki gihugu ntabikemure.
Ibi byatumye iki gihugu kigaragaramo imyigaragambyo cyane, kuko abaturage bifuzaga ko guverinoma yagira icyo ihindura ku bibazo byari bikomeje kubibasira bigatuma inzara n’ubukene byiyongera kuribo umunsi ku w’undi.
Iyi myigaragambyo yatangiye mu Ukuboza 2018, itangira mu matsinda mato y’abaturage batemeranyaga na Guverinoma yashakaga kuzamura igiciro cy’umugati, iza guhinduka iyamagana Bashir uyobora icyo gihugu kuva mu 1989 akoze kudeta ya gisirikare, kubera uburyo ubuzima bw’igihugu bwangiritse.
Nyuma yo kwemezwa ku mugaragaro ko igisirikare cy’iki gihugu cyamaze gukura ku butegetsi Perezida Omar Al Bashir, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU/African Union), Moussa Faki Mahamat yavuze ko ibyo guhirika Perezida Al Bashir ku butegetsi byakozwe n’igisirikare k’iki gihugu atari wo muti wari ukwiye.
Abicishije mu itangazo, Moussa Faki Mahamat yavuze ko yiriwe akurikirana ibyakomeje gutangazwa na Minisitiri w’Ingabo wa Sudan, Lt. General Awad Ibn Auf byo gusesa Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu, gukuraho Ishyaka ryari riri ku butegetsi no guta muri yombi Perezida Bashir.
Muri iri tangazo Moussa Faki Mahamat agira ati «Ibyo gufata ubutegetsi byakozwe n’igisirikare ntabwo ari wo muti ukwiye ku bibazo biri kubera muri Sudan no kugeza abaturage ku byo bifuza. »
Moussa Faki Mahamat wanagarutse ku by’ibihe bidasanzwe bigiye kumara amezi atatu, yavuze ko yibukije abari gukora ibiri kubera muri Sudan kuzirikana iby’amasezerano y’i Lomé muri Togo yo muri 2000 avuga ko ibikorwa binyuranyije n’itegeko Nshinga rigena ibyerekeye amatora n’imiyoborere.
Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye muri Sudan kubahiriza amategeko, amahame ya Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Mahamat Faki usaba inzego guhosha imidugararo iri muri Sudan, yasabye abo bireba kugirana ibiganiro bigamije gushaka umuti uganisha abanyagihugu ku mahoro no kubahiriza ibiteganywa n’itegeko nshinga vuba bishoboka.
Igisirikare kikimara guhirika perezida Omar Al Bashir cyemeye kumuvana ku butegetsi kimushinja kuganisha ahabi igihugu ndetse atabwa muri yombi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ibihumbi by’abaturage ba Sudani bagumye mu mihanda mu murwa mukuru Khartoum, bamagana igisirikare cyakuyeho Perezida Omar al-Bashir kuri uyu wa Kane kigafata ubutegetsi, bavuga ko ntaho bavuye nta n’aho bagiye.
Kugeza ubungubu ibibazo by’umutekano ndetse n’icogora ry’imyigaragambyo ntibiraherezwa uruhande rumwe kuko abaturage banze kunyurwa n’umwanzuro wafashwe n’igisirikare.