Sudani: Perezida Omar Al- Bashir yakuriye inzira ku murima abigaragambya
Nyuma y’imyi garagambyo imaze igihe ivugwa muri Sudani iturutse ku iyongezwa ry’igiciro cy’ibikomoka ku ifu (Umugati), havugwa ko mu gihe iki giciro cyaba kitagabanyijwe perezida Al-Bashir agomba kweguzwa, nawe yahaye igisubizo ntakuka ku baturage baciye imishwaro bigaragambya hirya no hino mu mihanda.
Perezida wa Sudan, Omar Al- Bashir umaze igihe nawe ashakisha igisubizo kur’iyi myigaragambyo y’abaturage ayoboye, yabakuriye inzira ku murima ababwira ko abigaragambya bumva ko bahindura ubutegetsi bwe,bibeshya cyane.
Imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’umwaka ushize, isaba Leta ya Bashir kugabanya ibiciro by’umukati n’ibya peteroli byakwanga akegura agaha ubuyobozi abandi bazabafasha gukemura iki kibazo gikomatanye n’icy’isubirinyuma ry’ubukungu bw’iki gihugu.
Perezida Bashir kuri uyu wa 14 Mutarama 2019 yabwiye ikivunge cy’abaturage bo Mujyi wa Niyala mu ntara ya DarFur ko imyigaragambyo nta cyo yahindura kubijyanye n’ubuyobozi bwe.
Ati “ Imyigaragambyo ntizahindura Leta. Hari inzira imwe yo kugera ku butegetsi, ni amatora. Abaturage ba Sudan bazafata icyemezo mu 2020 ku muntu uzabayobora.”
Imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’umwa ushize imaze kugwamo abantu 24. Inyubako nyinshi z’ishyaka riri ku butegetsi zaratwitswe hirya no hino mu gihugu.
Abashyigiye Perezida Bashir bo bavuga ko akwiye gukomeza gutegeka ko abigaragambya ari abanzi bakunda akaduruvayo n’umutekano muke bati “ Guma ku butegetsi, guma ku butegetsi. Ntituzemerera abantu ko basahura, banatwika imitungo yacu.”
Perezida Al-Bashir ni perezida wa Sudani, ni umugabo umaze kugera mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko, muri 2003 yashikirijwe impapuro na ICC zimuta muri yombi ashinjwa ibyaha by’intambara na jenoside byazahaje Intara ya Darfur.