Amakuru

Sudan: Perezida Bashir ashobora kuvanwa ku butegetsi mu masaha make

Amakuru amaze kujya ahagaragara aravuga ko igisirikare cya Sudan gishobora kweguza Perezida Omar Al Bashir, nyuma kigatangaza iyeguzwa rye mu masaha make ari imbere.

Amakuru akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, imodoka zirenga 50 za gisirikare zagose ingoro y’umukuru w’igihugu iherereye i Khartoum mu murwa mukuru.

Igisirikare cya Sudan cyatangaje ko hari itangazo ryihariye kiza gushyira ahagaragara uyu munsi, ari na byo bikomeje gutuma abenshi batekereza ko Bashir yaba yavanwe ku butegetsi.

Ni mu gihe i Khartoum hagaragara abasirikare benshi bamaze kuhakwirakwizwa.

Amakuru y’ihirikwa rya Bashir umaze imyaka 30 ayobora Sudan, akomeje gufata umurego asanga imyigaragambyo ikomeye Abanya-Sudan bamazemo iminsi basaba ko Perezida Bashir yava ku butegetsi.

Magingo aya ikibuga cy’indege cya Khartoum cyamaze gufungwa n’igisirikare, mu gihe abenshi mu bantu ba hafi ba Perezida Omar Al Bashir bakomeje gufungwa. Biravugwa kandi ko igisirikare cyama    

Twitter
WhatsApp
FbMessenger