Stromae n’umugore we Coralie Barbier bibarutse imfura
Umuhanzi Paul Van Haver wamenyekanye nka Stromae mu muziki n’ibindi akora by’imidagaduro, we n’umugore we Carolie Barbier bibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka irenga itatu barushinze.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize , mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru nibwo Carolie Barbier umugore wa Stromae yibarutse umwana w’umuhungu kugeza ubu hataramenyekana izina yiswe.
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bubiligi nka ‘Lesoir’ na ‘Leparisien’ cyo mu Bufaransa dukesha iyi nkuru bivuga ko uyu mwana w’umhungu yavukanye ibiro 4,1 avukira mu gihugu cy’Ububiligi aho basanzwe banatuye.
Stromae w’imyaka 32 ufite inkomokomu Rwanda yarushinze na Coralie Barbier tariki ya 12 Ukuboza 2015 , nyuma y’imyaka itanu yari bari bamaze mu rukundo banakorana bya hafi mu buhanzi n’imideli uyu mugore akora dore ko ari nawe wambika Stromae imyenda akoresha ahantu hatandukanye aba yagiye gutaramira, mu mashusho y’indirimbo n’ahandi
Stromae na Coralie Barbier biba bigoranye kubona amakuru yabo cyane ko badakunze gushyira ibintu byaho hanze dore ko n umuhango w’ubukwe bwabo wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi buba mu ibanga rikomeye dore ko byari bibujijwe gufata ifoto ku nshuti zabo zari zitabiriye ubu bukwe.