Stade nshya ya Bugesera FC iratahwa ku mugaragaro kuri iki cyumweru
Ku cyumweru ku wa 04 Kanama 2019, ni bwo ikipe ya Bugesera FC izataha Stade nshya yayo kuri ubu yamaze kuzura neza.
Ni Stade izatahwa Bugesera FC ikina umukino wa gicuti na Gasogi United yamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere, mu mukino uzabimburirwa n’umuhango wo kumurikira ab’i Bugesera abakinnyi ikipe yabo izifashisha mu mwaka utaha w’imikino.
Kwinjira kuri uyu mukino bizaba ari ubuntu.
Stade nshya ya Bugesera yari yaratangiye kubakwa muri Kanama 2018, ikaba iherereye mu mujyi wa Nyamata.
Iyi Stade yubatswe nk’isezerano Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abaturage ubwo yajyagayo [i Nyamata] kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mjuri 2017, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3400. Ni Stade izajya yakira imikino itandukanye by’umwihariko umupira w’amaguru gusa yamaze no gushyirwamo inzira y’abakinnyi basiganwa ku maguru (running track).
Harateganywa kandi gutunganya ahazajya hakinirwa indi mikino irimo Tennis, Basketball na Volleyball.
Iyi ni Stade yaje nk’igisubizo ku kipe ya Bugesera, dore ko amakipe yajyaga gukinira n’iyi kipe i Nyamata yatahaga yirahira ububi bw’ikibuga cyaho.
Iyi Stade kandi izafasha Bugesera kongera kwiyegereza abafana bayo, nyuma y’uko iyi kipe yakinnye igice kinini cya shampiyona y’umwaka ushize yakirira imikino yayo mu mujyi wa Kigali. Izafasha kandi iyi kipe kujya isinyisha abakinnyi bakomeye, dore ko Mutabazi Richard uyobora akarere ka Bugesera aherutse gutangaza ko hari abakinnyi iyi kipe yegeraga ibasaba kuyikinira, gusa bikarangira ubusabe bwanzwe kubera gutinya kujya gukinira ku kibuga kibi.