Stade Amahoro igiye kuvugururwa! Ihere ijisho uko izaba iteye
Hashize iminsi stade y’igihugu Amahoro itagikoreshwa mu bikorwa binyuranye cyane cyane iby’umupira w’amaguru kugirango ivugururwe isakarwe yose ndetse inongererwe imyanya kuburyo izaba yakira abantu ibihumbi 40 dore ko ubu yari isanzwe yakira abasaga ibihumbi 23.
Umushinga wo kuvugurura Stade Amahoro ubu wamaze kwigwa neza, ku buryo mu gihe cya vuba imirimo yo kuyivugurura izaba yatangiye, biteganyijwe ko izajya yakira abantu ibihumbi 40.
Byari biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura iyi stade itangira mu ntangiriro z’uku Gushyingo 2019 kuko MINISPOC (MINISPOR) yari yatanze tariki ya 20 Ukwakira ko abakoreramo bose bavuyemo kugira ngo itangire kuvugururwa, gusa bamwe basa nabagowe kubona aho bimukira ari nayo mpamvu imirimo yo kuyivugurura itaratangira.
Impamvu iyi mirimo itatangiriye igihe ni uko hari amakuru avuga ko abakoreramo barimo na Minisiteri ya Siporo ndetse n’iy’Umuco bategereje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority) kizabereka aho kwimukira kuko Minisiteri ngo siyo yishakira aho izakorera.
Iyi stade yari isanzwe yakira abasaga ibihumbi 23 birengaho, izajya yakira abagera ku bihumbi 40 nyuma yo kuvugururwa.
Nk’uko bigaragara ku gishashunyo cyayo, Stade Amahoro izasakarwa yose ndetse yongererwamo n’imyanya, yasaga n’iri hejuru cyane bakaba bazayimanura ku buryo imyanya izegera hasi igasa n’iyegera ikibuga.
Kuri Stade Amahoro kandi hazavugururwa ibindi bikorwa biyigaragiye birimo na Petit Stade nayo izavugururwa, hazubakwa n’ibindi bibuga ku nkengero zayo ndetse n’ibindi bishobora gufasha abantu gukora siporo,
Inshingano zo kuvugurura iyi stade zikaba zarahawe kompanyi yo muri Turikiya ya Summa ari yo yanubatse Kigali Arena, biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi Stade izatahwa mu mpenshyi ya 2020 ikazanahita itangira gukoreshwa.