Stade Amahoro igiye kubakwa ku buryo budasanzwe mu Rwanda
Stade y’i gihugu Amahoro igiye kuvugururwa ku buryo ibice byose biyigize bigiye gusakarwa ku buryo buri wese azajya ayicaramo adatinya imvura cyangwa izuba.
Uyu mushinga wo kuvugurura Stade Amahoro ku buryo bugezweho watangajwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 08 Mata 2018 ubwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho byasobanuriraraga Komisiyo y’Ingengo y’imari mu Mutwe w’Abadepite uko bakoresheje ingengo y’imari ya 2017-2018 n’ibiteganyijwe gukorwa mu ngengo y’imari ya 2018-2019.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire, Serubibi Eric, yavuze ko mu byo bateganya gukora mu maguru mashya harimo gusakara ibice byose bya Stade Amahoro iri I Remera kuko ubusanzwe igice kinini cyayo kidatwikiriye.
Serubibi yavuze ko imirimo yo kuvugurura iyi stade iteganyijwe gutangira muri uku kwezi kwa Gicurasi.
Si Stade Amahoro izavugururwa gusa ariko kuko biteganyijwe ko na Petit Stade ikunze kwakira imikino y’intoki nayo izavugururwa mu rwego rwo kwitegura neza imikino nyafurika ya Basketball izabera i Kigali mu mwaka utaha wa 2019.
Ubusanzwe Stade Amaharo igice kiniki cyaho ntabwo gisakaye kuko ahasakaye ari mu myanya y’icyubahiro gusa ndetse nayo ikaba ibarirwa ku ntoki, muri uyu mushinga wo kuvugurura ibikorwa remezo byifashishwa muri Siporo biteganyijwe ko mu turere hazubakwa Stade ya Nyagatare, iya Bugesera ndetse n’iya Ngoma ndetse na Stade ya Huye imirimo yayo yo kuyubaka ikarangira.
Mu kuvugurura Stade Amahoro, biteganyijwe ko Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) isanzwe ikorera mu byumba by’iyi Stade igomba kwimukira ku Kimihurura mu nyubako n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe bizakoreramo. Harikwigwa uko stade yakwagurwa igakora hasi ikarushaho kwakira umubare w’abantu benshi aho kugirango ibe iri hejuru nkuko imeze ubu.