South Africa: Imyigaragambyo ishinjwa umukobwa wa Jacob Zuba ikomeje kwivugana benshi
Mu gihugu cya Afurika y’epfo ibintu bikomeje kugenda biba bibi cyane bitewe n’imyigaragambyo y’abaturage bifuza ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Jacob Zuma yafungurwa nyuma yo kwishyikiriza ubutabera.
Iyi myivumbagatanyo mu gihugu cya Afurika y’epfo yatangiye gututumba cyane ubwo umukobwa wa Jacob Zuma witwa Duduzile Zuma yandikaga ubutumwa ku rubuga rwa twitter yamagana ifungwa rya papa we, kuva icyo gihe hahise hatangira imyigaragambyo y’abashyigikiye Jacob Zuma bifuza ko yakurwa muri gereza.
Kugeza ubu ngubu ibintu bikomeje kuzamba cyane mu ntara ya KwaZulu-Natal ndetse n’agace ka Gauteng, aho abaturage benshi bakomeje kwirara mu mihanda bangiza ibintu byinshi birimo amaduka, gutwika amamodoka ndetse no gusahura ibikoresho bitandukanye.
Ntabwo aribyo byonyine birimo gukorwa kuko iyi myigaragambyo irikuba ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi cyane aho kuri ubu abantu barenga 72 bamaze kuburira ubuzima muri iyi myivumbagatanyo ndetse abandi bantu babarirwa mu Magana bamaze gukomereka kuva yatangira hariya mu gihugu cya Afurika y’epfo.
Kuva umunsi Jacob Zuma yishyikiriza ubutabera maze agahita ajyanwa muri gereza, abantu barenga 800 bamaze gutabwa muri yombi kubera gukora imyigaragambyo kw’abantu bashyigikiye uriya mugabo wahoze ayobora Afurika y’epfo.
Kugeza ubu Afurika y’Epfo yamaze gufata umwanzuro wo kohereza igisirikare ngo kijye gufasha Polisi mu guhosha iyi myigaragambyo.
Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuzeko ibiri kuba birenze urugero, abigereranya n’ibyabaye mu gihe cyo kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura.
Nubwo imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera, Minisitiri w’Umutekano, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, yavuze ko nta mpamvu yo gushyira iki gihugu mu bihe bidasanzwe.
Yanditswe na Hirwa Junior