Sosiyete yo muri Amerika yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda
Sosiyete izwi nka KFC (Kentucky Fried Chicken), isanzwe imenyereweho gutegura no kugeza amafunguro kubantu bayifuza mu buryo bwihuse “Fast Food”yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda
Iyi sosiyete imenyereweho ibikorwa byo korohereza abantu mu buryo bwo kubona amafunguro, ikomoka muri Leta zuzne ubumwe za Amerika.
Urubuga rwa KFC ruvuga ko ifite resitora 17 000 muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’ahandi ku isi.
Ivuga ko abarenga miliyoni 185 babona ibicuruzwa bya KFC mu cyumweru, bakaba barenga 1/2 cy’abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibibigezweho nyuma y’aho mu Ukuboza umwaka ushize,KFC yari yatangije ko 2020 izatangira gukorera mu Rwanda.