AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Sonia Rolland agiye kwerekana filime yakoze ku bagore bo mu Rwanda “La Femme du Rwanda”

Filime mbarankuru yiswe “La Femme du Rwanda”  imara iminota mirongo itanu (50min) ni  filime yakozwe na Sonia Rolland Uwitonze irerekanwa kuri uyu wa kane taliki 8 Werurwe 2018 kuri televiziyo ya Planete+ mu rwego rwo kwerekana iterambere ry’umunyarwandakazi.

Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu 2000 ni umugore w’imyaka  37, akaba ari umufaransakazi ufite umubyeyi w’umunyarwandakazi. Kuri ubu ni umukinnyi wa filime ndetse akaba anazitunganya.

Iyi   “La Femme du Rwanda ” izerekanwa kuri televiziyo y’abafaransa  Planete+  ku isaa ya saa mbilli, ni filime Sonia yafashijwemo na  Jacques Olivier Benesse bakaba baraganiriye n’abagore batandukanye ba hano mu Rwanda harimo: Rwemarika Felecite umugore uharanira iterambere rya siporo y’abari n’abategarugori mu Rwanda,  Elizabeth uvura ingagi zo mu birunga, Clarisse uyu akaba ari rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga ikindi baganiriye n’abagore bibumbiye muri koperative y’abahinzi ba kawa.

Sonia Rolland  mu gukora iyi filimi mbarankuru  ikintu yibanzeho ni ukubaza aba bagore ikintu cyabateye imbaraga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo umugore w’umunyarwandakazi afashwe muri sosiyete nyarwanda.

https://www.instagram.com/p/Bf08LLwHQrh/?taken-by=letubecanal

Si ubwa mbere Sonia Rolland akoze filime ku Rwanda dore ko hari n’ iyo yamuritse muri 2017 yitwa “Du Chaos Au Miracle” ivuga ku ntambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’indi yakoze ivuga ku byiza bitatse u Rwanda.

 

Sonia uherutse  mu Rwanda ubwo hatangwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yakoze iyi filime mbarankuru   ikaba iza kwerekanwa kuri uyu wa 08 Werurwe 2018, ibintu byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Sonia Rolland aganira n’abagore bibumbiye muri koperative y’abahinzi ba kawa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger