Son Heung-min yarokotse ingando za gisirikare nyuma yo kwegukana igikombe cya Asia
Son Heung-min usanzwe ukinira ikipe ya Tottenham Hot Spur yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yarokotse gukora imirimo ya gisirikare, nyuma y’uko Koreya y’Epfo yegukanye igikombe cya Azia itsinze Ubuyapani 2-1 ku mukino wa nyuma w’imikino ya Azia.
Mu busanzwe, muri Koreya y’Epfo hari umuco w’uko umusore wese akora imirimo ya gisirikare amezi 21(Hafi imyaka 2) mbere y’uko yuzuza imyaka 28 y’amavuko.
Mu mirimo y’uyu mwaka, abasore ba Koreya bari barahawe isezerano ry’uko nibaramuka batahukanye umudari wa zahabu mu mikino ya Azia bazababarirwa izi ngando ntibazikore.
Urubanza rwari rutegereje Son w’imyaka 26 na bagenzi be bari bageze igihe cyo gukora ingando barusimbutse mu kanya kashize, nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu mikino ya Azia batsinze Ubuyapani 2-1.
By’umwihariko uyu musore wa Tottenham yo mu gihugu cy’Ubwongereza ni we wabaye urufunguzo rw’aya mahirwe, nyuma yo kugira uruhare mu bitego 2 byo mu minota 30 y’inyongera byafashije Koreya y’Epfo kwivana mu menyo y’Abayapani bahora bahanganye muri Asia.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Son wigaragaje cyane muri uyu mukino yafashije Koreya kubona igitego cya mbere ku munota wa 3 w’inyongera, nyuma yo kubanza kwandagaza Defense y’Ubuyapani Lee Seung-Woo agahita atsinda igitego nyuma y’uko uyu musore wa Tottenham yari atakaje gato umupira.
Son wari unayoboye bagenzi be muri uyu mukino, yongeye kwigaragaza kuri Coup Franc yateretse ku mutwe wa Hee-Chan Hwang, uyu musore w’imyaka 22 agahita atsindira Koreya igitego cya kabiri ku munota wa 101.
Abayapani babonye impozamarira ku munota wa 115, ku gitego cyatsinzwe na Ayase Ueda.