Somalia:Uwahoze ayoboye Al-Shabaab yemerewe kwiyamamaza
Umugabo witwa Mukhtar Robow wahoze ari umukuru w’indwanyi z’umutwe w’iterabwoba Al-Shabaab ivugwaho kugira ibirindiro muri Somalia, yemerewe uburenganzira bwo kwiyamamaza mu kwezi gutaha ku mwanya w’ubuyozi muri Somalia.
Uyu mugabo afashe icyemezo cyo kwiyamamaza mu myanya y’ubuyobozi muri iki gihugu, nyuma y’umwaka umwe gusa yari amaze aribwo agaragaje ko atakiri ku ruhande rw’uyu mutwe ndetse ko agomba gufasha umuryango we n’agace atuyemo gutera imbere.
Robow yari aherutse gutangaza ko ahagaritse ubufatanye yagiranaga n’umutwe w’Iterabwoba Al-Shabaab mu gukora ibikorwa bibi no guhitana ubuzima bw’abantu bagamije kubambura ibyabo, icyo gihe mu mwaka ushyize mu Ukwakira 2017, yanakoze igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso yo gufasha abantu bari bakomerekejwe n’igitero bari bagabweho n’uyu mutwe.
Mukhtar Robow yatunguranye ubwo yeruraga imbere y’abanyamakuru ko nta bwoba afite bwo kureka ibyo yabarizwagamo akaba undi muntu ufitiye igihugu cye akamaro, akaba ikiraro cy’Iterambere ry’agace avukamo ka Hudur gaherereye mu majyepfo y’Iurengerazuba bwa Somalia.
Robow ubusanzwe witwa “Hussein Sheikh-Ali, avuga ko n’ubwo bigoye ko abantu bamubonye arangaje imbere indwanyi z’umutwe w’iterabwoba Al-Shaabab bamwiyumvamo kimwe n’abandi bakandida bose, uyu mugabo avuga ko ubu yamenye agaciro ko kubaho ufite amahoro n’umutekano mu gihugu uvukamo.
Robow, ubwo yagaragazaga ko atakiri ku ruhande rwa Al-Shabaab, yatangiye gukora ibikorwa bya ki muntu bitandukanye nk’aho yigeze kugaragara yagiye gusura mu bitaro inzirakarengane zagabweho ibitero na Al-Shabaab zo mu gace ka Baidoa.
Robow yavuze ko yamaze guhinduka umuntu muzima ufite umutima, bityo akaba ari nayo mpamvu asaba abantu kwiyibagiza ibihe bye byashize kuko nawe yamaze kubifata nk’utarabinyuzemo.
Ubwo uyu mugabo yakomeje kugenda agaragaza ko yifuza kugaragara mu bayobozi ba Somalia, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bwana Ali Ahmed Isaq, yavuze ko niba Robow yarahindutse ubwe akaba yifuza ko yagira uruhare mu gusana ibyangirijwe n’umutwe yahoze ayoboye, ntakabuza y’uko nawe yakwiyamamaza mu bandi banyapolitike.
Sheikh Mukhtar Robow, uzwi no ku y’andi mazina nka Abu Mansur, yahoze ari umwe mu bayobozi b’Imena b’umutwe w’Iterabwoba Al-Shabaab, akaba yari umuyobozi wungirije abashinzwe kumenya uko gahunda zabo zifashe buri munsi.
Ni umugabo w’imyaka 49 y’Amavuko, yavutse ku italiki ya 10 Ukwakira 1968, mu Majyepfo y’Amajyaruguru ya Somalia mu gace kitwa Hudur.