Somalia: Mu gitero cy’indege ingabo z’Amerika zahitanye abarwanyi 60 ba Al-Shabaab
Abasirikare ba Amerika bafatanyije n’ingabo za Somalia bagabye igitero ku mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab mu gitero cyindege bahitana abarwanyi b’uyu mutwe 60.
Iki gitero cyabereye i Harardere mu ntara ya Mudug rwagati mu gihugu cya Somalia, nk’uko bigaragara mu itangazo icyo gihugu cyashize hanze.
BBC ivuga ko igisirikare cya Amerika cyigambye iki gikorwa kivuga ko icyo gitero kidahusha cy’indege cyakozwe bafashanije na reta ya Somalia nta munyagihugu asanzwe wakiguyemo.
Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2017, Amerika yavuze ko yishe abarwanyi ba Al-Shabaab basaga 100″.