AmakuruPolitiki

Somalia: Minisitiri w’intebe yakubitiye Al_Shabab agatoki ku Kandi ku byo iherutse gukora

Nyuma yo gusura inkomere zarokotse igitero cy’umutwe w’iterabwoba Al –shabab, Minisitiri w’intebe muri Somaliya yemereye abanegihugu bose ko al-Shabab igomba kuryozwa ibyo iherutse gukorera kuri Hoteli i Mogadishu, igahitana abantu benshi.

Iyi Hoteli iri mu mahoteri asurwa kurusha andi, yagabwe ho igitero n’izi ntagondwa, abagera kuri 21 bahasiga ubuzima naho abarenga 117 barakomereka bikomeye, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Uyu mutegetsi yatangaje ibi nyuma yo gusura ibitaro byakiriye inkomere z’icyo gitero.

Minisitiri w’intebe Hamza Abdi Barre yemeje kandi ko abo bose bananiwe gukora ibyo bashinzwe, cyangwa utaratabaye uko bikwiye azabibazwa. Icyakora nta numwe yaba leta cyangwa abantu ku giti cyabo yatunze agatoki.

Mukhtar Robow, wahoze wungirije umukuru wa al-Shabab, ubu akaba ariwe Minisitiri ushinzwe iby’amadini, yanenze icyo gitero, ndetse n’abandi bakuru b’amadini bacyamaganiye kure.

Icyakora abasirikare ba leta basubije ibintu mu buryo nyuma y’amasaha 3 barwana na al-Shabab kuri iyo hoteli.

Abakurikiranira ibintu hafi muri iki gihugu bavuga ko Al-shabab yakoze ubwo bwicanyi kubera gusemburwa na Prezida mushya uheruka gutorwa muri Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud.

Akaba yaratangaje ko azanye umurego wo guhindura ingufu za Al shabab .

Inkuru yabanje

Somalia: Al-Shabab yahitanye abarenga 20 muri Hotel ikunda kugendwamo n’abakozi ba Leta

Twitter
WhatsApp
FbMessenger