Somalia: Al-Shabab yigambye igitero cyahitanye abasirikare 27 ba leta
Kuri uyu wa mbere, abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab batangaje ko bishe ingabo 27 za leta, nyuma y’igitero bagabye ku birindiro byazo biherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru Mogadishu.
Abdiasis Abu Musab usanzwe ari umuvugizi wa Al-Shabab yagize ati” Twabanje kugaba igitero ku birindiro by’ingabo za leta dukoresheje igisasu twari twateze mu modoka. Twishemo abasirikare 27 hanyuma ibirindiro turabyigarurira. Abasirikare bamwe bahise birukira mu mashyamba.”
Iki gitero cyakurikiwe n’imirwano ikomeye yakomatanyije ingabo za Leta n’abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba aho abarwanyi 87 ba Al Shabab ari bo baguye muri iyi mirwano, nk’uko Aden Isak Ali usanzwe ari Minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru muri Somalia yabitangarije ibiro ntaramakuru bya Somalia SONNA.
Ni nyuma y’uko igisirikare cya Somalia cyari kimaze kohereza ubufasha bwa gisirikare kikimara kumenya amakuru y’imirwano ikomeye yabereye muri aka gace.
Ati” Ingabo za leta zagerageje kwirwanaho zica abarwanyi 87 zinakurikira abari birukiye mu mashyamba.”
Abaturage batuye ku ntera ya kure yitegeye aho iyi mirwano yabereye babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko bumvise uguturika kw’igisasu kwaje gukurirwa n’uruhererekane rw’amasasu. Bavuga ko uru rusaku rwumvikaniraga mu gace ka Baar Sanguni.
Iki gitero kije gikurikira ikindi Al-Shabab iheruka kugaba ku birindiro by’ingabo za Somalia biherereye ahitwa Baar Sanguni, mu birometero nka 50 uvuye mu mujyi wa Kismayu. Iki gitero cyagabwe mu kwezi gushize cyakomerekeyemo abasirikare 7 ba Somalia.
Uyu mutwe ugendera ku mahame akarishye y’idini rya Islam usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Somalia, ukaba umaze kwica ibihumbi bitandukanye by’abanya Somalia ndetse n’amagana y’abaturage bo mu bindi bice bya Afurika y’Iburasirazuba.