AmakuruPolitiki

Somalia: Abitwaje intwaro bahuriye n’uruva gusenya mu baturage

Abagera kuri batanu bishwe ubwo abantu bitwaje intwaro bategaga uruhererekane rw’imodoka muri Somaliya rwagati bakiba intwaro ziremereye, nk’uko abayobozi ndetse n’abaturage babitangaje kuri uyu wa Kabiri ushize, nyuma y’amezi arindwi embargo yari yarafatiwe iki gihugu ivanweho.

Kuwa Mbere, izi modoka zari mu rugendo ziherekejwe n’abashinzwe umutekano zigeze hafi y’Umujyi wa Abudwaq ubwo abantu bitwaje intwaro bo mu bwoko bwaho baziteraga kandi bakanesha abashinzwe umutekano, nk’uko abaturage bane babitangarije Reuters.

Bavuze ko intwaro zirimo imbunda za machine gun, intwaro zirasa indege n’imbunda zirasa grenade, zari ziturutse muri Ethiopia bituranye.

Ahmed Shire, umujyanama mu by’umutekano wa perezida wa leta ya Galmudug, aho Abudwaq iherereye, yagize ati: “Birababaje kubona abantu batanu bapfuye ku mpande zombi ejo kubera intwaro.” “Turumva ko intwaro zaguye mu maboko y’abasivili.”

Rashid Abdi, umusesenguzi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Sahan, yavuze ko iki kibazo ari cyo ” gikomeye kibaye rimwe cyo gukwirakwiza intwaro muri Somalia rwagati” kandi avuga ko zimwe mu ntwaro zishobora kugurwa na Al Shabaab, ishami rya al Qaeda.

Abdi yanditse kuri X, ko ari “ikibazo gisobanutse cyerekana ko gukuriraho ibihano byo kugura intwaro Somaliya ari ikosa rikomeye”.

Inzitizi zo kugura intwaro zari zashyizweho, mu buryo runaka, mu myaka irenga 30 ishize zavanyweho burundu n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano mu Kuboza.

Guverinoma ya Somalia yavuze ko iki cyemezo kizayemerera guhangana n’ibibazo by’umutekano no kubaka ingabo z’igihugu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger