Social Mula yagaragaje amafoto y’umwana we anahishura uwo bamubyaranye
Mu ntangiro za Nyakanga 2017 nibwo hasakaye inkuru y’uko Social Mula yibarutse, uyu muhanzi mu itangazamakuru ntiyakanye ko ibi ari ukuri gusa yanze kugira byinshi atangaza.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 22 kanama 2017 , uyu muhanzi yagaragaje amafoto atandukanye yishimira ko umuhungu we amaze ukwezi kurenga avutse, n’akanyamuneza ku maso amuteruye.
Iyi nkuru isakara Social Mula yari yanze kugira byinshi atangaza ku mukobwa babyaranye umwana w’imfura ye , avuga ko adakunda kugaragara mu itangazamakuru, gusa kuriyi nshuro yamaze kugaragaza ko ari Uwase Nailla n’ubundi bari bamaze igihe bakundana.
Umuhungu wa Social Mula yamwise Mugwaneza Brayden Owen, ndetse kuri ubu amaze gukurikirwa n’abarenga igihumbi na magana atanu ku rubuga rwa Instagram.
Urukundo rwa Social Mula na Nailla rwamenyekanye cyane mu itangazamakuru, tariki 17 gashyantare 2017 ubwo uyu muhanzi[Social Mula] yashimangiraga iby’urukundo rwabo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ndetse akanashimira Nailla kuko yatsinze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye[amashuri yasoje umwaka ushize wa 2016] .
Social Mula mu nteruro iherekejwe n’ifoto y’uyu mukobwa yagize ati”Congratulations my chr Uwase Nailla for gutsinda ikizami am proud of you, nashimye Imana nayihaye Ibi Bzou..’’
Aya amagambo yahise aza akurikiwe n’ibyishimo bya Nailla maze nawe n’akanyamuneza asubiza Social Mula agira ati “oooohhhhhh ..Urakoze cyane mukundwa Social Mula[….] yongeraho umutima amugaragariza ko amuhoza ku mutima’’.
Kuva aba bombi bagaragaza izi mbamutima batangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ndetse nuyu mukobwa atangira gukomozwaho cyane , gusa nyuma yo kwibaruka hari hashize iminsi myinshi nta kintu baratangaza ku rukundo rwabo ndetse na Social Mula yari yaranze kwerura ngo yemeze ko ari uyu mukobwa babyaranye.
Uwase Nailla na Social Mula bamaranye imyaka irenga itatu mu rukundo gusa bakaba bari baririnze kwishyira mu itangazamakuru. Aba bombi batangiye gukundana ubwo uyu mukobwa yari ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.