Amakuru ashushyeImyidagaduro

Social Mula yabajijwe niba uwo babyaranye ariwe bazabana abica ku ruhande

Umuririmbyi ‘Social Mula’ yabajijwe niba umukobwa babyaranye ariwe bateganya kurushinga abica ku ruhande avuga ko kugeza ubu ntacyo yatangaza.

Mugwaneza Lambert[Social Mula] hashize ukwezi yibarutse imfura ye yabyaranye na Uwase Nailla bamaze igihe bakundana, uyu muhanzi avuga ko yashimishijwe n’uburyo yabaye umupapa nyuma yo kwibaruka ndetse anatangaza ko atari ibintu byamugwiririye ahubwo yari yarabiteguye.

Uyu muhanzi mu kiganiro KT Idols yatangaje ko yishimiye uburyo Nailla yamubereye imfura akibaruka umwana we kuko hari abakobwa benshi batihanganira kubyara batarashaka bagahitamo gukuramo inda, anavuga ko yishimira uburyo uyu mukobwa atewe ishema no kwitwa mama w’umwana wa Soacial Mula.

Social Mula vuga ko nubwo kubyara ataricyo kintu kihutirwaga ar’ibintu byiza kuri we kandi akaba abyishimiye, uyu muhanzi yemeza ko mu minsi ir’imbere ateganya gutera ivi agashinga urugo ariko  akanga kwemeza neza niba uwo babyaranye ariwe bazashyingiranwa.

Ati”Ibintu byo kubana n’ubwo navuze ko nzashinga ivi, ubundi urukundo rwanjye nirinze kurushyira mu itangazamakuru cyokora umwana wanjye we uzabimbaza wese nzabivuga kuko ntewe ishema nawe, mama we rero ikintu yambwiye n’uko  ibintu byo kumujyana mu itangazamakuru ngomba kubimurinda gusa ambwira ko ikizamuvugwaho ntakigizemo uruhare azacyakira gusa yambwiye ko adashaka ko mushyira mu itangazamakuru.”

Social Mula avuga ko ibyo gushinga urugo ntacyo yabuvgaho ubu

Social Mula avuga ko kugeza ubu atabana n’uyu mukobwa babyaranye ndetse akemeza ko bitabangira inshingano ze nka se w’umwana yamaze kwibaruka. Uyu musore udashaka kuvuga byinshi kuri Nailla yemeza ko igihe ni kigera abanyamakuru n’abanyarwanda muri rusange bazamenya byinshi byisumbuye ibyo bazi uyu munsi, bijyanye n’urukundo rwe.

Uyu mwana wa Social Mula na Uwase Naila yitwa Mugwaneza Brayden Owen, avuga ko azasobanura neza iby’amazina y’umwana we igihe azaba yatumiye abantu bakarya ubunnyano ubundi agafata ijambo akavuga byinshi byerekeye umuhungu we umaze ukwezi kurenga avutse.

Izindi nkuru wasoma: Social Mula yagaragaje amafoto y’umwana we anahishura uwo bamubyaranye

Social Mula yavuze izina ry’umwana we, agira ubwiru uwo bamubyaranye!

Social Mula yamaze kwibaruka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger