AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Sobanukirwa uko imisoro yishyurwa mu Rwanda,n’ikigenderwaho kugira wishyure

Umuturarwanda wese cyangwa umunyamahanga utangije ubucuruzi mu Rwanda ariko akaba yiyandikishije, Ikigo cy’Igihugu cyImisoro n’Amahoro (RRA), gitangaza ko yishyura umusoro.

Mukarugwiza Judith ukuriye ibikorwa byo guhugura abasora muri RRA, yabigarutseho ubwo yasobanuraga ko umwaka w’ubucuruzi utangira tariki ya 01 Mutarama kugeza tariki 31 Ukuboza buri mwaka.

RRA ivuga ko umuntu wiyandikishije ahabwa inumero y’ubucuruzi (TIN Number) kandi agasora.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gifunga inumero y’umucuruzi nyuma y’imyaka 3.

Mukarugwiza avuga ati: “Iyo utakoze ikikwinjiriza amafaranga ntumenyekanishe, icyo gihe ucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 100 ku mwaka”.

Ku musoreshwa munini cyangwa umuto, RRA igaragaza ko umusoro ugenwa n’uburyo umucuruzi yakoze.

Umucuruzi ufite igicuruzo kiri munsi ya miliyoni 2, nta musoro acibwa. Icyakoze ashobora kwishyura umusoro ucikishirije hadashingiwe ku byo yasohoye ku bucuruzi bwe nkuko Mukarugwiza abisobanura.

Ati “Kuba uwo mucuruzi adatanga umusoro ntibivuze ko atakora imenyekanisha”.

RRA igaragaza ko umucuruzi ufite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 2 na Miliyoni 4, yishyura amafaranga 60,000 ku mwaka, bivuze ko buri gihembwe yishyura ibihumbi 15.

Umucuruzi ufite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 7, yishyura umusoro w’amafaranga ibihumbi 120 ku mwaka.

Ucuruza miliyoni zirenga 7 kugeza kuri miliyoni 10, yishyura ibihumbi 210 ku mwaka mu gihe ufite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 10 na 12, yishyura umusoro w’amafaranga ibihumbi 300 ku mwaka.

Ku bacuruzi bafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 12 na 20, atangira kwishyura umusoro wa 3% ku mwaka.

Mukarugwiza asobanura ko umucuruzi urengeje miliyoni 20 akora ibaruramari agasora ku nyungu nyakuri aho agaragaza ibyasohotse mu bucuruzi (depense) n’ibyinjiye (income), aba bakaba batanga umusoro ku nyungu ku gipimo cya 30% by’inyungu nyir’izina bagize.

Icyakora n’abatarageza kuri izo miliyoni itegeko ribemerera kuba bakora ibaruramari bagasorera inyungu nyazo.

Ati: “Iyo wageze aha, wihitiramo ko uzajya umenyekanisha umusoro nyakuri wavanyemo amafaranga wasohoye ariko uwungutse ibihumbi 360 ku mwaka yakuyemo ibyo yasohoye (expenses) icyo gihe arasonerwa”.

RRA ishimangira ko umusoro nyongeragaciro ungana na 18%, wishyurwa n’umuguzi wa nyuma.

Umucuruzi ufite igicuruzo cya miliyoni 20 aba agomba kwiyandikisha ku musoro nyongeragaciro (TVA).

Umuntu wiyandikishije mu bucuruzi hagati y’ukwezi kwa Mutarama n’Ukuboza amenyekanisha bwa mbere umusoro ku nyungu hagati ya Mutarama na Werurwe k’umwaka ukurikiyeho n’iyo yaba atarakoze, amenyekanisha zeru (0).

Iyo utakoze, wongera kumenyekanisha mu gihe nk’icyo umwaka ukurikiyeho ariko iyo wakoze ukaba wishyuye umusoro ku nyungu utangira kuwishyura mu bihembwe.

RRA ivuga ko iyo ukoranye n’umuntu utanditse nta nimero y’ubucuruzi afite, ufatira 15% y’amafaranga yose ugiye kumwishyura ukazayatanga nk’umusoro ufatirwa.

Umuhanzi uzwi cyane uje kuririmba mu Rwanda akishyuza, afatirwa 15% mbere yo kwishyurwa kuko ngo atanditse ku misoro yo mu Rwanda.

Abatanga serivisi z’imikino y’amahirwe na bo bafatirwa 15%.

Umuhinzi cyangwa umworozi asonewe umusoro mu gihe cyose umusaruro we yagurishije utarengeje miliyoni 12.

Iyo yagurishije, umusaruro we ukayarenza ni bwo asorera ayarenze kuri izo miliyoni 12.

Ibihano ku batishyura imisoro

Ikigo k’Imisoro n’Amahoro kivuga ko kumenyekanisha ari inshingano za mbere ku muntu wese ufite numero iranga ubucuruzi (TIN).

Aba agomba kumenyekanisha umusoro ku nyungu ipatante ndetse akanishyura amahoro y’isuku rusange.

Kutamenyekanisha ni icyaha gihanirwa n’amategeko y’imisoro.

Kumenyekanisha nta kiguzi bisaba ahubwo ngo wishyura igihe wabonye amafaranga, muri make hari icyo winjije.

Iyo utamenyekanishije ucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 100 kandi ukishyura wongeye 20% (Mu kwezi kwa 1 k’ubukererwe), 40% (mu kwezi kwa 2), cyangwa 60% (mu kwezi kwa 3) yo kutishyurira igihe ndetse n’inyungu z’ubukererwe zingana na 1.5% kuri buri kwezi k’ubukererwe.

Umucuruzi muto ucuruza miliyoni 20 acibwa amafaranga ibihumbi 100 y’amande mu gihe atishyuye umusoro.

“Yishyura 10% ku kwezi kwa mbere k’ubukererwe, 20% ku kwezi kwa 2 ndetse na 30% ku kwezi kwa3 ariko ya mande y’ibihumbi 100 ku bacuruzi bato.
Amafaranga ibihumbi 300 ku bacuruzi baciriritse ndetse n’ibihumbi 500 ku bacuruzi banini, nta mande bacibwa”.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kigaragaza ko umunyamahanga ari umusoreshwa nk’Umunyarwanda wese kandi ko agomba gukurikiza amategeko yo mu Rwanda.

Mukarugwiza-Judith-ukuriye-ibikorwa-byo-guhugura-abasora-muri-RRA-yagaragaje-uko-imisoro-yishyurwa-Foto-RRA
Twitter
WhatsApp
FbMessenger