AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sobanukirwa n’umwambaro w’umuhondo(Maillot Jaune) uba uhanzwe amaso mu mukino w’amagare

Kuva tariki ya 05 kugeza ku ya 12 Kanama, mu Rwanda hari kubera isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda. Kimwe n’andi masiganwa y’amagare atandukanye ku isi, icyo buri mukinnyi wese aba yifuza ni ukwegukana umwambaro w’umuhondo cyangwa Maillot Jaune. Mu gihe isiganwa rigeze ku gace ka gatatu, Umunyarwanda Samuel Mugisha ni we wambaye umwambaro w’umuhondo.

Mugisha Samuel wambaye umwambaro w’umuhondo muri Tour du Rwanda 2018.

Ese uyu mwambaro ufite akahe gaciro? Ese inkomoko yawo ni iyihe? Teradignews.rw yaguteguriye iby’ingenzi kuri uyu mwamabaro utaruzi.

Maillot Jaune ni iki?

Umwambaro w’umuhondo, Maillot Jaune cyangwa Yellow Jersy mu rurimi rw’icyongereza, uhabwa umukinnyi uyoboye abandi ku rutonde rw’ababa bahatana mu masiganwa amwe n’amwe y’amagare. Muri rusange, ni wo mbwambaro ufite agaciro kanini kuko urangije isiganwa awambaye ari we utangazwa nk’uwaryegukanye.

Inkomoko y’umwamaro w’umuhondo(Maillot Jaune.)

Uyu mwambaro ufite amateka maremare kuko umaze imyaka isaga ijana ubayeho. Amateka y’uyu mwambaro ashinze imizi muri Tour de France, isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cy’Ubufaransa rifatwa nk’irya mbere rikomeye kurusha ayandi yose ku isi.

Bijya gutangira hari muri Tour de France ya mbere yakinwe mu 1903. Icyo gihe, umunyonzi uyoboye abandi yambaraga igitambaro cy’icyatsi ku kaboko. Maurice Garin ni we wegukanye iri siganwa.

Gusa uko iri siganwa ryagendaga rimenyekana, ni na ko abarikurikiranaga, abakinnyi ndetse n’abanyamakuru binubiraga ko bibagora guhitamo umukinnyi mwiza, bityo basaba ko hashakwa ubundi buryo buzajya buborohereza akazi kabo.

Nyuma y’imyaka 10 Tour de France ibayeho(1913) ni hatangiye gushakwa umwambaro wari gusimbura igitambaro cy’icyatsi cyambarwaga ku kaboko. Philippe Thys, Umubiligi wari uyoboye abandi avuga ko yasabwe na Henri Desgrange wari warateguye iri siganwa kwambara umwambaro ufite ibara ritandukanye n’iy’abandi.

Kuri Thys, ngo yabanje kubyanga no kubyijujutira kuko byashoboraga korohereza abo bahanganye kumubona, gusa ngo aza kwikuramo iki gitekerezo ubwo manager w’ikipe ye yamusabaga kubyemera.

Abambaye uyu mwambaro kenshi

Amateka y’uduhigo twaciwe muri Tour de France agaragaza ko Eugène Christophe ari we wambaye umbaro w’umuhondo muri Tour de France bwa mbere. Awambara, hari mu isiganwa ryo mu 1919, bakaba bari bageze ku gace ka 11.

Kubera ko iri siganwa ryari ryatangiye saa munani z’igicuku, Henri Desgrange yahisemo guha uyu musore umwambaro w’umuhondo kugira ngo bashobore kumumenya ku buryo bworoshye no mu mwijima.

Kuva icyo gihe uyu mwambaro wahise utangira gukoreshwa, gusa abakinnyi bake babiharaniye ni bo bagize amahirwe yo kwambara uyu mwambaro.

Jacques Anquetil, Umufaransa watwaye Tour de France incuro 5 afite agahigo ko kuba yarambaye uyu mwambaro iminsi 50 yose, hagati y’umwaka wa 1957 na 1964. Undi ufite agahigo ko kuba yarambaye uyu mwambaro incuro nyinshi ni Bernard Hinault na we w’Umufaransa wawambaye iminsi 75 yose. Uyu yawambaye kuva mu 1978 kugeza mu 1986.

Hejuru y’aba bombi haza Eddy Merckx ni we ufatwa nk’uwamaze igihe kirekire yambaye uyu mwambaro kurusha uwo ari we wese ku isi, dore ko yawumaranye iminsi 96 yose. Ibi uyu yabikoze hagati ya 1969 na 1975.

Umunya Espagne Miguel Indurain wegukanye Tour de France incuro 5 na we ari mu bamaranye uyu mwambaro igihe kirekire kuko yamaze iminsi 60 awambaye, hagati y’umwaka wa 1991 no mu 1995.

Murirusange, Muri Tour de France uyu mwambaro umaze kwambarwa incuro zirenga 2100 n’abakinnyi barenga 300.

Umwongereza Chris Froome na we ahabwa amahirwe yo kuzambara uyu mwambaro kenshi.

Uyu mwambaro si ko ukoreshwa mu masiganwa yose.

N’ubwo uyu mwambaro ufatwa nk’umaze kwigarurira isi, si ko wambarwa mu masiganwa yose. Ni byo urakunzwe, ariko hari amasiganwa udakoreshwamo. Urugero, ni nko muri Giro d’Italia, isiganwa rizenguruka Ubutariyani. Aha uwegukanye iri siganwa yambikwa umwambaro ufite ibara ry’ikijima(Pink).

Ahandi uyu mwambaro udahabwa agaciro ni muri Vuelta a Espana, isiganwa rya Espagne. Aha uwaryegukanye yambikwa Maillot Roja, cyangwa umwambaro utukura. Cyakoze cyo muri Tour de Basque uyu mwambaro urakoreshwa.

Ndayisenga Valens wambaye umwambaro w’umuhondo ari kumwe na Samuel Mugisha.
Areruya Joseph muri Maillot Jaune.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger