Sobanukirwa n’impamvu utagomba kuryamana n’umukobwa mu gitangira gukundana
Abahanga bagaragaza ko icyo kintu iyo kibayeho kidatuma urukundo ruramba nk’urw’abantu bamaranye igihe kinini bakundana batarabyinjiramo.
Niba ushaka ko urukundo rwawe ruzaramba dore impamvu eshanu zatanzwe ku rubuga elcrema rutanga inama ku bijyanye n’imibare n’urukundo muri rusange zigaragaza akamaro ko kutihutira kuryamana n’uwo ukunda.
Umusore ntakwiye kwigaragaza nk’ugenzwa n’imibonano mpuzabitsina
Umukobwa wese ukundanye n’umuhungu aba yifuza ko ataba ari agenzwa no gutera akabariro ngo nabisoza yigendere.
Umuhungu aba agomba kwereka umukobwa ko amukunda birenze cyane kuba bakora imibonano mpuzabitsina
Aba agomba gufata igihe akabanza akamenyerana n’uwo muntu mbere yo kuba yagira muri we icyo gitekerezo, Ibyo bishobora gutuma umukobwa amukunda cyane kuko yumva atamuha agaciro kubera icyo kintu yamukoreye.
Kwihangana bikomeza urukundo ntirucogore
Hari ukwihangana umuntu agira iyo gukora imibonano mpuzabitsina yifuzaga kutabayeho. Umuntu wese aba agomba kwiga gukunda mu buryo bumeze nk’aho umukunzi we aba ahantu kure kandi ntibimubuze kumukunda.
Ukwihangana ugira igihe ibyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’inshuti yawe bitabayeho, kongera agaciro cyane ku mubano wanyu kandi kuba gukenewe kugira ngo urukundo rusagambe.
Umusore akwiye kugaragaza ko yihariye
Bitewe n’uko buri mukobwa wese akunda umusore wihariye, ni byiza ko nk’umusore na we agomba kugaragaza ko yihariye, ko atandukanye n’abandi.
Iyo yihariye adakora nk’ibyo abandi bihutira gukora aba ari umuntu udasanzwe n’urukundo rwe n’uwo bari kumwe ruba rwihariye.
Nta gitutu umusore akwiye gushyira ku mukobwa bakundana
Wabyemera cyangwa wabyanga, burya gukora imibonano mpuzabitsina bigira igitutu bishyira kuwo mugiye kuyikorana, Bitera kuba yakwitakariza icyizere bitewe n’uko igikorwa cyagenze ndetse no kutamenya uko wacyakiriye,iyo rero wirinda kubimusaba ntabwo yitakariza icyizere aba yumva ahamye imbere y’umukunzi we.
Mu cyimbo cyo kumusaba gutera akabariro umwanya wanyu muwukoramo ibindi bibashimisha mwembi maze urukundo rugashinga imizi.
Kwihagararaho k’umusore ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa na we amushaka
Iki kirakomeye kuko usanga abahungu benshi kibagora, ntabwo bakora uko bashoboye ngo abakobwa na bo babifuze kuko usanga irari ryabo ku mibonano mpuzabitsina riba hafi.
Uko byagenda kose uba ukwiye gutuma umukobwa mukundana nawe akwifuza akakugirira amatsiko ndetse ukihagararaho ugaragaza ko icyo atari cyo kibanisha abantu cyane. Iki kintu gituma abantu barambana ndetse bakarushaho kwizerana.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452