Ibitekerezo

Sobanukirwa : indwara z’ifumbi zibasira imyanya myibarukiro y’imbere y’abagore

Ubushakashatsi bwerekanye ko byibura abagore bari hagati y’ 10 na 15% , bahura n’indwara z’ifumbi  zibasira imyanya myibarukiro y’imbere. Izi ni indwara zandura kandi ziterwa n’udukoko dutoya cyane cyane utwo mu bwoko bwa bacterie. Akenshi utu dukoko tuzamukira mu gitsina cy’umugore maze tukinjira mu myanya myibarukiro y’imbere. Mu bice bikunze gufatwa cyane n’izi ndwara harimo imiyoborantanga, Udusabo tw’intangangore, Nyababyeyi n’inkondo y’umura.
Reka turebere hamwe uko izi ndwara zandura
Hari ubwoko bwinshi bw’udukoko (Bacteria) dushobora gutera izi ndwara. Utwinshi muri two ni udusanzwe n’ubundi dutera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Agakoko kitwa Chlamydia trachomatis ni ko gakoko kaza ku mwanya wa mbere mu gutera izi ndwara. Aka gakoko n’ubusanzwe gatera imwe mu ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yibasira benshi yitwa Chlamidia. Akandi gakoko nako gatera izi ndwara ni akitwa Neisseria Gonorrhea ubusanzwe gatera indwara y’imitezi.
Utu dukoko turagenda tukinjira mu gitsina cy’umugore maze tugateza ibyo twita imfegisiyo (Infection). Uko igihe kigenda gishira niko iyi imfegisiyo igenda ikura igafata n’ibindi bice byo mu nda yo hasi nkuko twabivuze haruguru
Ibi ni ibishobora gutuma urwara iyi ndwara
Nkuko twabivuze haruguru, iyo wafashwe n’agakoko gatera imitezi ariko ka Neisseria Gonorrhea cyangwa Chlamydia Trochomatis uba ufite ibyago byinshi byo kuba warwaya izi ndwara. Birashoboka kandi ko warwara izi ndwara utarigeze ufatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Bimwe mu bindi bintu byongera ibyago byo kurwara izi ndwara harimo:
· Gukora imibonano mpuzabitsina uri munsi y’imyaka 25
· Gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi
· Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
· Kuba warigize kurwara iyi ndwara nabyo byongera ibyago byo kuba wakongera ukayirwara.
Ibimenyetso by’indwara z’ifumbi zibasira imyanya myibarukiro y’imbere mu bagore
Ikimenyetso gihoraho ni ukubabara mu kiziba kinda cyangwa se mu nda yo hasi. Ushobora kandi no kubabara mu nda yo hejuru. Ibindi bimenyetso:
· Kugira umuriro
· Kubabara mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina
· Kubabara mu gihe uri kwihagarika
· Gusohoka k’uruzi ruhumura nabi mu gitsina cyawe ndetse rimwe na rimwe ushobora kuzajya uva amaraso ariko mu buryo budahoraho
Izi ndwara zishobora gutera ububabare bukabije cyangwa bworoheje ndetse hari n’abagore batagira ikimenyetso na kimwe kuri izi ndwara.
Izi ndwara zishobora kuba kandi ikibazo gikomeye ku buzima bwawe mu gihe ifumbi (infection) yaba yageze mu maraso, ibi bikaba bishobora no gutera urupfu.
Nyuma yuko Muganga yumvise ibimenyetso ufite, aragusuzuma ubundi akanakora ibizamini bitandukanye hanyuma akaba yakwemeza ko urwaye izi ndwara cyangwa utazirwaye.
Nyuma yo kugusuzuma, ibi n’ibimwe mu bizamini Muganga ashobora gukora kugirango yemeze neza ko arizo ndwara urwaye.
· Ikizamini cyo kunda yo hasi cyangwa mu kiziba cy’inda .
· Ibizamini by’amaraso
· Ikizamini cy’inkari
· Ikizamini cyo guhinga amaraso n’inkari kugirango abashe kumenya udukoko nyakuri twaguteye iyo ndwara (Blood culture na Urine culture)
Muganga ashobora kuguhitiramo gufata imiti ivura ifumbi (Infection) ariyo y’antibiyotike (Antibiotics) mu rwego rwo kuvura ubu burwayi mu gihe ataramenya neza udukoko nyakuri twaguteye ubu burwayi. Ubushakashatsi bwagaragajeko ubu burwayi bushobora guterwa n’udukoko twinshi akaba ariyo mpamvu Muganga aguhitiramo gukoresha imiti ibiri yica udukoko twinshi ariyo Ceftriaxone na Doxycycline.
Mu minsi mikeya uri gufata iyi miti, ushobora koroherwa ndetse n’ibimenyetso warufite bikagenda, ibi ntibivuzeko uhagarika imiti ahubwo ugomba kuyikomeza kugeza uyirangije nkuko wabibwiwe na Muganga. Guhagarika imiti igihe kitageze ni bibi kuko bishobora ku kongerera ibibazo byinshi cyane.
Mu gihe udashobora kunywa ibinini, utwite cyangwa se urembye Muganga akohereza cyangwa akagushyira mu bitaro kugirango abe ariho ukurikiranirwa. Ubu burwayi kandi bushobora gukenera kubagwa mugihe Muganga yasanga ufite nk’ikibyimba mu nda kuko abahanga bagaragaje ko izi ndwara ziri muzitera ibibyimba bw’udusabo tw’intagangore bita mu ndimi z’amahanga Tubo-Ovarian Abscess.
Uzakore ibi bikurikira kugirango wirinde iyi ndwara.
Nkuko twabivuze, ubu ni uburwayi bushobora kwirindwa ndetse no mu gihe waba waburwaye bushobora kuvurwa bugakira neza. Tantine irabibutsako kwirinda biruta kwivuza. Dore ibintu ushobora gukora bikakurinda kuba wakwandura cyangwa warwara ubu burwayi:
· Kwifata cyangwa ugakora imibonano mpuzabitsina ikingiye
· Gukoresha ibizamini bisuzuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
· Gukora isuku ikwiye ku gitsina cyawe.
Ingaruka mbi  ushobora guhura nazo zishamikiye kuri ubu burwayi.
Mu gihe wumvise ufite ibimenyetso twavuze hejuru, uzihutire kujya kwa Muganga kuko mu gihe utivuje neza ushobora kugira ingaruka mbi zishamikiye kuri ubu burwayi.
Mu gihe utivuje neza cyangwa ngo ugire kwa Muganga ku gihe. Izi ni zimwe mu ngaruka z’izi ndwara.
· Ubugumba
· Gutwitira hanze ya nyababyeyi aribyo mu ndimi z’amahanga bita ”Ectopic Pregnancy”
· Ububabare bukabije bwo munda yo hasi cyangwa mu kiziba cy’inda.
· Ifumbi (Infection) mu maraso
· Urupfu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger