Sobanukirwa iminsi 7 igize icyumweru cy’urukundo gisozwa kuri Saint-Valentin (umunsi w’abakundana)
Ku itarikibya 14 Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa n’abakundana hirya no hino ku Isi.
Uyu munasi benshi bawufata nk’umunsi wo kwiyegereza abo bakunda biruseho, bagasuzuma aho urukundo rwabo rugeze kandi bakananezerwa. Mu bihugu byateye imbere, uyu munsi ubanzirizwa n’indi minsi itandatu igize icyumweru cya Valentin.
Iyi minsi yizihizwa na benshi by’umwihariko abatuye ku mugabane w’ u Burayi ni; umunsi wa Roza, Umunsi wo gusaba, umunsi wa shokora, umunsi wa Teddy, umunsi w’isezerano, umunsi wo guhoberana, n’umunsi wo gusomana.
Muri iki cyumweru gihera tariki 7 kikageza tariki 14 Gashyantare, benshi baba bategerezanyije amatsiko umunsi wa nyuma, aho baba bibaza ku magambo bazabwirwa, impano bazahabwa ndetse n’ibikorwa bazakorana n’abakunzi babo ku munsi wa Saint-Valentin.
Muri ibi birori by’urukundo bimara icyumweru cyose, buri munsi ugira icyo usobanura kandi ababifitiye umwanya n’ubushobozi hamwe na hamwe bagenda bizihiza umunsi ku wundi bijyanye n’ubusobanuro bwawo.
Icyo iyi minsi ivuze:
Kuwa 7 Gashyantare – Umunsi wa Roza (Rose day)
Umunsi wa Rose ni wo utangira iki cyumweru, aho mu rwego rwo kugaragarizanya urukundo, abakundanye bahana impano z’ibara rya roza ziganjemo indabo. Ibara rya roza risobanura amarangamutima y’urukundo.
Kuwa 8 Gashyantare – Umunsi wo gusaba (Propose Day)
Umunsi wa kabiri w’icyumweru cy’urukundo wizihizwa nk’umunsi wo gusaba. Nk’uko izina ribigaragaza, kuri uyu munsi, abantu bagaragaza ibyiyumvo byabo kubo bakunda, cyangwa kumuntu bakundana. Benshi ndetse babaza ikibazo mugenzi wabo kuri uyu munsi, aho bagira ibyo buri wese asaba undi, bakanashyira hamwe gahunda bafitiye ahazaza.
Kuwa 9 Gashyantare – Umunsi wa Shokora (Chocolate Day)
Umunsi wa gatatu w’icyumweru cya ’Valentine’ ni umunsi wa shokora. Kuri uyu munsi, abantu bagerageza kwiyibagiza ibibi bahuriye nabyo mu rukundo ndetse n’ibibazo baba bafitanye. Abakundana bahana shokora nziza cyangwa bombo nk’ikimenyetso cy’uko bagambiriye kubana mu buzima buryohereye.
Kuwa 10 Gashyantare – Umunsi wa Teddy (Teddy Day)
Ku munsi wa kane, abakundanye bahana impanzo z’ibikinisho (Teddy bear), aho bisobanurwa nk’ikimenyetso cyo kuba unezezwa no gushimisha umukunzi wawe ugaharanira ko ahora amwenyura mu bihe byose. Muri bimwe mu bihugu byateye imbere, ibikinisho bisobanurwa nk’ibituma umuntu yumva anezerewe kandi atigunze.
Kuwa 11 Gashyantare – Umunsi w’isezerano (Promise Day)
Ku ya 11 Gashyantare, abakundana bizihiza umunsi batangiyeho isezerano ryo gukundana kandi bagahana andi masezerano agamije gukomeza umubano wabo. Intego nyamukuru y’uyu munsi ni ugukomeza umubano binyuze mu guhana no gusohoza amasezerano.
Kuwa 12 Gashyantare – Umunsi wo guhoberana (Hug day)
Umunsi wa gatandatu w’icyumweru cy’urukundo ni umunsi wo guhoberana, aho abantu bahumuriza ababo babahobera. Rimwe na rimwe, iyo amagambo adashobora gusobanura amarangamutima cyangwa ibintu bigoye, guhoberana bishobora kwerekana no kuzamura amarangamutima y’urukundo.
Kuwa 13 Gashyantare – Umunsi wo gusomana (Kiss day)
Umunsi wo gusomana wizihizwa mbere y’umunsi w’abakundana, ku ya 13 Gashyantare. Abakundana bizihiza iyi minsi y’icyumweru uko iri, ku munsi wa gatandatu, bagaragarizanya urukundo binyuze mu gusomana byimbitse.
Kuwa 14 Gashyantare – Umunsi w’abakundana (Valentine’s day)
Uyu munsi w’urukundo wizihizwa ku ya 14 Gashyantare buri mwaka. Abakundanye/abakundana bizihiza uyu munsi bamarana umwanya, bakaganira ku bihe n’amatariki y’ingenzi y’urukundo rwabo, bakora ibimenyetso by’urukundo, bahana impano, batungurana, n’ibindi byinshi….
Mu bice bitandukanye by’isi, kuwa 14 Gashyantare, usanga abakundana bakorerana ibidasanzwe, bakishimirana ndetse bagakora byinshi mu bikorwa biba byarabaye muri iki cyumweru cya ’Valentine’.
Refe:msn.com