Sobanukirwa ikoranabuhanga rya CGI ryifashishwa mu gukora filime ubona zidasanzwe
CGI (Computer Generated Imagery) ni uburyo bwifashishwa cyane muri filime zigezweho cyane cyane iyo bashaka kongera ubwiza mu mashusho, cyangwa kunoza neza filime ngo ihure n’imyandikire yayo cyangwa igitekerezo kiri mu nkuru no kongeramo amarangamutima ku buryo bwimbitse ku buryo byorohera uyireba kubona ko ibyo bintu abona ari ibya nyabyo koko.
Iri koranabuhanga rya CGI riba muri Mudasobwa na none ni ryo ryifashashishwa muguhimdura isura y’umukinnyi agahinduka igikoko kotabaho mu buryo bw’amakabyankuru ikindi bayifashisha iyo bakina filime za kera nko mugihe cy’abami cyangwa muri filime zirimo amakabyankuru menshi berekana umuntu uguruka mu kirere , abantu baba kuyindi mibumbe n’ibindi bitaba mu buzima busanzwe ubona muri filime.
Iyo bakina falime mu buryo busanzwe iyo bageze ku duce bazakoreshamo iri koranabuhanga rya CGI bkoresha igitambara kinini cy’ibara ry’icyatsi cyangwa Ubururu.
Filime nyinshi zakunzwe n’abatari bake nk’ Avatar, Spiderman,Star war, Avengers, Life of Pi,Superman, … ni zimwe muri filime zakoresheje iyitekinoloji dore ko zigaragaramo ibintu bidashoboka gukorwa mu buzima busanzwe bwa muntu. CGI technology ikoreshwa nahandi nko mu biganiro bya Televiziyo, mu mashusho yo kwamamaza, Video Games n’ahandi.
Michael Crichton niwe wazamuye cyane ikoreshwa rya CGI ku rundi rwego muri Filime Jurassic Park yo muri 1993. Filime yakoreshejwemo CGI 100% ni iyitwa Toy Story yo muri 1995.
Filime ya mbere yakoreshejwemo iyi tekinoloji ya CGI ari “Westworld” yo muri 1973. Nyuma y’imyaka mike itarenze itanu yongera gukoreshwa muri filime ndende ya “Star Wars ” muri 1977.