AmakuruIkoranabuhanga

Sobanukirwa ibya Google Translation mu Kinyarwanda yabaye urwamenyo ku mbuga nkoranyambaga

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google kimaze iminsi aribwo cyemeje ko  indimi eshanu zirimo Ikinyarwanda, zizajya ziboneka muri serivisi yacyo isemura indimi, Google Translate.

Ni uburyo bwaje bwitezweho gukemura ibibazo bya rubanda rukeneye kubona ibintu mu Kinyarwanda, cyangwa kuvana amagambo mu Kinyarwanda bayashyira mu rurimi runaka ruboneka muri Google Translate.

Kuri iyi nshuro ku mbugankoranyambaga abantu benshi batangiye gukwirakwiza ubutumwa bugaragaza ko bari gukoresha ubu buryo ariko ibisubizo bitangwa bikaza bihabanye n’ubusobanuro bashakaga kubona dore ko hari n’abemeza ko ntaho bihuriye n’ukuri.

Buri wese wagerageje gukoresha Google Translate y’Ikinyarwanda agishyira mu z’indi ndimi z’amahanga, yashyizemo ijambo yifuza bimwe bigakunda, ibindi bikajyagusa n’ukuri, ibindi byo bikaza ntaho bihuriye.

Ibi byatumye benshi babigira urwamenyo, bagaragaza ko barikubeshwa cyane mu busobanuro bariguhabwa.

Hagati aho nk’igikorwa kimaze iminsi mike gitangijwe, kigenda kivugururwa umunsi k’uwundi biturutse ku bufatanye bw’abakoresha iyo serivise kugeza igihe ikibazo cy’amagambo make gikemukiye.

Google Translate ni sisiteme( System) ihora yikosora,uretse n’Ikinyarwanda na zimwe mu ndimi zimaze zikoreshwa muri iyi serivise nk’Igifaransa n’Icyongereza, na byo byagiye bisobanuka gake gake kugeza bishobotse.

Mu kunoza ubu buryo hakorwa iki?

Nk’ururimi rushya rwinjiye muri iyi sisiteme mu gihe gito, abantu bashobora kwihuza bagafatanya na Google gukusanya amagambo atandukanye mu rurimi rwabo bikarushaho gusobanuka.

Buri uko ubu bufatanye bugenda bukorwa ni nako Google yunguka amagambo menshi, mu gihe usabye ubusobanuro bukaza uko ubukeneye.

Emeza kuyi link umenye uburyo wafatanya n’abandi kongera amagambo

https://translate.google.com/community#en/rw

Izi ndimi uko ari eshanu zongerewe muri serivise ya Google Translate, zatumye ishobora gukoresha indimi zigera ku 108.

Hongewemo, Ikinyarwanda, Odia (ruvugwa mu Buhinde), Tatar (ruvugwa mu bice bimwe by’u Burusiya, Ukraine na Uzbekistan), Turkmen (muri Turkmenistan) na Uyghur (ruvugwa muri Aziya yo hagati no mu Bushinwa).

Google Translate ni uburyo bwifashishwa n’abantu benshi, gusa ntabwo ibisubizo itanga mu isemura biba byizewe 100%

Zimwe mu ngero zashyizwe Ku mbugankoranyambaga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger