AmakuruUtuntu Nutundi

Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’umuguduko ukabije w’amaraso(hiperitensiyo)

Umuvuduko ukabije w’amaraso cg hypertension (soma: hiperitensiyo) ni imwe mu ndwara zibasira umutima, uvugwa mu gihe umutima uterera ku gipimo kirenze icyagenwe; aha amaraso anyura mu mijyana agendera ku muvuduko ukabije ugereranyije n’usanzwe.

Ni gute bapima umuvuduko w’amaraso?

Iyo umutima wawe utera, wohereza mu bice bitandukanye by’umubiri amaraso meza, ubinyujije mu mijyana (arteries). Iyo imbaraga umutima ukoresha ari nyinshi biruta izisanzwe amaraso agendera ku muvuduko wo hejuru.

Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye mu mubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole). Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko udasanzwe w’amaraso.

Ibipimo bibarwa mu mibare, handikwa umubare ugaragaza umuvuduko w’amaraso igihe umutima uri gutera kandi wohereza amaraso (systolic pressure) hejuru naho ugaragaza umuvuduko w’amaraso igihe umutima uri kuruhuka witegura kongera gutera (diastolic pressure) hasi.

URUGERO 118/76 MMHG (BAGASOMA 118 KURI 76 MILIMETERO ZA MERIKILE)

Nuku ibipimo by’umuvuduko w’amaraso bigaragara

Ni ibihe bipimo bisanzwe ku muvuduko w’amaraso?

Umuntu mukuru umuvuduko usanzwe w’amaraso ugomba kuba munsi y’120 mmHg (<120 mmHg systolic pressure) igihe umutima uri gutera kandi wohereza amaraso ndetse no munsi ya 80 mmHg (<90 mmHg diastolic pressure) igihe umutima uri kuruhuka witegura kongera gutera.

Ni ibintu bisanzwe ko umuvuduko w’amaraso ugenda uhindagurika bitewe n’ibihe. Nkiyo uryamye, iyo ubyutse, iyo wishimye cyane cg ugize ubwoba cg se uhangayitse umuvuduko w’amaraso uriyongera, iyo birangiye umutima wongera gutera bisanzwe

Ni iki gitera umuvuduko w’amaraso ukabije?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko imyitwarire yawe cyane cyane: uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.

Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuyitera:

Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)

Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije. Uko ugenda ubyibuha cyane niko ukenera amaraso menshi kugira ngo ageze umwuka mwiza (oxygen) n’ibindi bitunga umubiri mu bice bitandukanye by’umubiri, uko umubiri ukenera ayo maraso menshi, niko n’umuvuduko mu mijyana wiyongera.

Kunywa itabi. Itabi rizwiho kongera ako kanya umuvuduko w’amaraso nyuma yo kurinywa, ikindi nuko bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.

Kunywa inzoga nyinshi

Kurya umunyu mwinshi. Ntugomba kurenza garama 5 ku munsi mu biryo(nkuko OMS/WHO ibisaba)

Kurya kenshi kandi cyane ibiryo birimo amavuta menshi.

Kudakora imyitozo ngorora mubiri

Guhora uhangayitse cyane no guhorana stress bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko uri hejuru buri gihe.

Kuba urwaye indwara nka; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.

Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe. Imwe muri yo; imiti iranganiza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza ububare n’indi tutavuze aha.

KU YINDI MITI USHOBORA KUGIRA HO IKIBAZO WAGISHA INAMA MUGANGA CG FARUMASIYE MBERE YO GUFATA UMUTI UWO ARIWO WOSE.

Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Cocaine cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso

Ibimenyetso by’umuvuduko udasanzwe w’amaraso

Umuvuduko udasanzwe w’amaraso utangira kuvugwa iyo ibipimo byawe biri hejuru ya 120/80 mmHg.

Dore ibipimo bikurikira byerekana umuvuduko ukabije w’amaraso:

Umuvuduko ukabije ukiri ku rwego rwo hasi: bivugwa iyo umuvuduko w’amaraso igihe umutima uri gutera kandi wohereza amaraso (systolic pressure) uri hagati ya 120-139 naho umuvuduko w’amaraso igihe umutima uri kuruhuka witegura gutera na none (diastolic pressure) uri hagati ya 80-89.

Ukabije ku rwego rwa 1: igihe biri hagati ya 140-159 kuri systolic pressure na 90-99 kuri diastolic pressure

Umuvuduko ukabije ku rwego rwa 2: igihe biri hagati ya 160- no hejuru kuri systolic pressure na 100- no hejuru kuri diastolic pressure

Imbonerahamwe yifashishwa mu kugena icyiciro cy’umuvuduko w’ amaraso Imbonerahamwe yifashishwa mu kugena icyiciro cy’umuvuduko w’ amaraso

Ibi bipimo tuvuze haruguru ni iby’abantu badafite izindi ndwara. Abantu barwaye diyabete cg indwara z’impyiko, umuvuduko wabo w’amaraso ukunda kuba hasi ya 130/80 mmHg.

Ubwoko bw’umuvuduko w’amaraso ukabije

Habaho ubwoko 2; ubwoko bw’ibanze n’ubwoko bwisumbuye.

Ubwa mbere cg ubw’ibanze nibwo bwoko bugaragara cyane bw’umuvuduko w’amaraso ukabije, ubu bwoko bugenda bugaragara uko umuntu agenda akura mu myaka.

Ubwoko bwa 2 cg se ubwisumbuyeho bwo buterwa n’ubundi burwayi cg se ikoreshwa ry’indi miti imwe n’imwe. Ubu bwo buravurwa iyo bakuyeho ikibutera.

Hari ibindi bintu (nk’imyitozo ngorora mubiri, kugira ubwoba, cg se ubyutse) bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso uzamuka ariko bitavuze ko ufite umuvuduko w’amaraso ukabije.

Abantu benshi bafite umuvuduko w’amaraso ukabije (cg se barwaye hypertension) nta bimenyetso bakunda kugaragaza kenshi ndetse niyo ibipimo byabo biri hejuru cyane. Ntugomba gutinya cg gushidikanya kwipimisha mbere ngo nuko utarabona ibimenyetso

Abantu bacye nibo bagaragaza ibi bikurikira;

Kuribwa umutwe

Kuzungerwa

Kumva ufite ubwoba cg udatuje muri wowe

Guhumeka insigane

Kuva imyuna

Akenshi ariko ibi ntibagaragara cyane, bitangira kugaragara ari uko indwara igeze ku rwego rukabije.

Ni ryari ugomba kugana kwa muganga?

Ni byiza kujya kwa muganga kwisuzumisha byibuze inshuro 1 mu myaka 2, niba ugejeje imyaka 18. Naho waba uri hejuru ya 40, ukabikora byibuze 1 mu mwaka.

Uko ivurwa

Nyuma yo gusuzumwa na muganga akemeza ko ufite uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso niwe ukwandikira imiti. Ntugomba na rimwe gufata imiti y’umutima utayandikiwe na muganga nyuma yo kugusuzuma.

Uko wayirinda

Nkuko iyi ndwara akenshi ituruka ku myitwarire yawe mu buzima, kuyirinda birashoboka cyane. Ibi bisaba guhindura imwe mu myitwarire ishobora kuyitera;

Icya mbere usabwa ni ukugabanya cyangwa ukareka gukoresha cyane umunyu mu byo kurya byawe. Utabishoboye wagerageza kugabanya uwo ufata cyane cyane umubisi, si ibyo gusa kuko n’ibyo kurya bitunganyirizwa mu nganda byongerwamo umunyu, nabyo urabigabanya.
Kureka itabi. Itabi ubwaryo uretse no kuba ritera uburwayi ku bihaha, rinatera imikorere mibi y’umutima.

Gukora imyitozo ngororamubiri nko gutwara igare, koga kimwe no kugenda n’amaguru. Ibi bituma umubiri ubasha gusohora imyanda iwurimo ndetse n’umunyu mu mubiri ukagabanuka, bizagufasha no kugabanya cg kuringaniza ibiro.

Kugabanya inzoga niba ufata nyinshi. Igipimo cyemewe ni ibirahure 2 by’inzoga idakaze (itarengeje alukolo 7% ) ku mugabo ku munsi cyangwa ikirahure 1 ku mugore, kandi byibuze ukagira iminsi 2 cyangwa 3 mu cyumweru udasoma ku nzoga.

Gerageza gufata ifunguro rikize ku mboga n’imbuto buri munsi, nibiba ngombwa abe aribyo ugira byinshi ku ifunguro. Birazwi ko imbuto zigira uruhare mu kurwanya indwara z’umutima zinyuranye.

Amavuta aboneka mu mafi, akize kuri omega-3, izi ntungamubiri ni urukingo rwiza rw’indwara z’umutima. Ifi nka sardine cyangwa mackerel zikize kuri aya mavuta.

Gerageza kubaho ubuzima butagira stress; uruhuke bihagije, wishimire ubuzima, unyurwe nuko ubayeho, ugabanye amahane no guhangayika, muri macye ugire umutima utuje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger