Utuntu Nutundi

Sobanukirwa akamaro ko kurya ibitunguru bitukura ku buzima

Hari abantu benshi bakunze kwirengahiza ibitunguru mu mafunguro yabo kuko babifata nk’ibyo guhumuza ibiryo gusa mu gihe cyo kubikaranga. Siko biri!!!

Igitunguru gitukura gikoreshwa kenshi nk’ikirungo, nko mu gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade. Ibiryo kirimo wumva bihumura neza gusa igitukunguru gitukura gifite akamaro kenshi ku buzima.

Ese igitunguru cyaba ari umuti?

Yego nibyo kuko gikize kuri: Vitamin C, Vitamin B6, B9,Calcium,Sodium hamwe na Vitamin A.

Akamaro k’igitunguru ku buzima

-Iyo uriwe n’uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa

-Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri

– Kukirya ari kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi

-Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi

– Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate

-Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso

– Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit

-Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera

Kuvuza igitunguru bisaba kukirya uretse ku kuribwa n’uruyuki

-Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n’imikurire mibi.

-Kubirya ni ukubihekenya, kubitekana n’ibiryo, kubikoramo salade (aha urabikatakata ugakamuriraho indimu ugashyiramo n’akunyu gacye).

Icyitonderwa

Kuri bamwe bishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka mu nda. Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara.

Ikindi aho kubishyira mu mavuta wacaniriye, ahubwo jya ubikatira hejuru yibyo kurya ugiye kubiterura ku ziko. Ni ho biba bifite umwimerere wabyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger