AmakuruUtuntu Nutundi

Sobanukirwa akamaro k’igitunguru ku buzima bwacu

Igitunguru gitukura tugikoresha kenshi nk’ikirungo, tugiye gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade.

Ibiryo kirimo wumva bihumura neza. Nyamara kandi nanone benshi cyangwa bamwe bagikoresha nk’umuti uvura indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero.

Gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe byinshi igitunguru kimariye ubuzima ndetse n’uburyo bwiza bwo kugikoreshamo

Ibyo kuba igitunguru cyaba ari ingirakamaro ku buzima biterwa nuko gikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye zirimo vitamini C, vitamini B6 na B9, umunyungugu wa calcium na sodium, na vitamini A

Akamaro k’igitunguru ku buzima

1.Iyo uriwe n’uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa

2.Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri

3.Kukirya kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi

4.Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n’imikurire mibi

5. Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi

6. Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate

7. Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso
Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit

8. Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera. Gusa hari uburyo wakoresha igitunguru mu musatsi tuzabivugaho birambuye

Mu gihe hari uwafunganye mu mazuru atabasha guhumeka neza, nijoro katira igitunguru ku gasahani utereke mu cyumba gusa wirinde kwegereza hafi y’amazuru. Kizamufasha kutananirwa guhumeka asinziriye

Uretse aho byasobanuwe ukundi, kuvuza igitunguru bisaba kukirya, kandi bikaba byiza kukirya kibisi, waba utabasha kwihanganira uko kimeze ugakamuriramo indimu. Kugiteka ni ugukatira ku biryo bihiye cyangwa ukabishoreranya ariko kugishyira mu mavuta ntabwo byemewe.

Icyitonderwa

Kuri bamwe bishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka mu nda. Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger