Slaï yatunguranye aririmba indirimbo ya Meddy, bimwe mu byaranze Kigali Jazz Junction (+AMAFOTO)
Umuririmbyi w’umufaransa Slaï mu gitaramo kidasanzwe yakoreye I Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 , yatunguye abitabiriye iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction aririmba indirimbo “Slowly” ya Meddy muri iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi.
Mbere yuko Slaï aza kurubyiniro hafashwe umwanya wo kunamira umunyabigwi Oliver Mtudkuzi witabye Imana kuya 23 Mutarama 2019. Mu kumwunamira herekanwe amashusho ya Oliver Mtukudzi ubwo yatamiraga i Kigali muri Jazz Junction, yifurizwa kuruhukira mu mahoro.
Iki gitaramo cyari kiyobowe n’umunyarwenya Micheal Sengazi, cyarimo benshi mubakunda injyana ya Zouk yaranze iki gitaramo.
Yverry umuhanzi w’umunyarwanda wari mubari kuririmba muri iki gitaramo yatangiye kuririmba saa yine n’iminota icumi yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise ‘Uragiye’ akurikizaho ‘Mbona Dukundana’ n’’izindi zirimo amagambo meza y’urukundo aranga indirimbo z’uyu musore.
Mu gihe kingana n’iminota 40 uyu musore yamaze ku rubyiniro yasoje aririmba indirimbo ya karahanyuze yitwa “Cyo ngwino’ yari icuranzwe mu buryo bwihuse.
Umuririmbyi w’umufaransa ufite izina rikomeye mu njyana ya zouk , Slaï yagiye kurubyiniro abari muri iki gitaramo baragaguruka babyinana nawe kuva atangiye kugeza arangije.
Uyu muririmbyi wari ugeze I Kigali ku nshuro ye ya Kabiri , yageze kurubyiniro ku isaha ya saa tanu n’iminota icumi, yari yishimiwe na benshi , ageze hagati avuga ko no mu Rwanda hari indirimbo ya zouk nziza afatanyije n’umwe mubasore baririmba muri Neptunez Band baririmba “Slowly ya Meddy” bitungura benshi mubitabiriye iki gitaramo.
Iki gitaramo cyaranzwe no kwifuriza abakunzi bumuziki bacyitabiye isabukuru nziza biri mubyatunguye benshi, Slaï yageze aho aririmbira umwe muribo amwifuriza kugira isabukuru nziza.
Slaï yavuye kurubyiniro hafi saa sita n’igice ubona abakunzi b’umuziki badashaka ko asoza abongeza indirimbo imwe amanuha hasi abyinana nabo, asoza ashimira abitabiriye iki gitaramo, ashima n’uko yakiriwe mu Rwanda ati “Ndabukunda cyane, Murakoze !!”
i