Slaï utegerejwe muri KigaliJazz Junction ari mu nzira zerekeza i Kigali (+Amafoto)
Slaï umuhanzi ufite izina rikomeye mu bakunda indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa zo mu njyana ya Zouk watumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction ari mu nzira yerekeza i Kigali aho yitabiriye igitaramo ngarukakwezi cyiswe Kigali Jazz Junction, kizaba tariki 22 Gashyantare 2019 ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Uyu muririmbyi Patrice Sylvestre wamamaye nka Slai agakundwa mu njyana ya Zouk, azataramira abanyarwanda n’abandi inshuti z’u Rwanda yahagurukiye i Paris Charles De Gaulle International Airport, arahagarara Brussels Airport hanyuma agere i Kigali saa moya n’igice z’ijoro (7:30pm).
Uyu muhanzi azahurira ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Rugamba Yves [Yverry], watumiwe muri iki gitaramo ku nshuro ye ya mbere n’itsinda rya Neptunez Band risanzwe ricuranga muri iki gitaramo ngarukakwezi.
Slai umugabo w’imyaka 45 yatumiwe mu gitaramo gitangiza umwaka cya Kigali Jazz Junction, yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Après la tempête’, ‘Autour de toi’, ‘Ce soir’, ‘Flamme’ n’izindi nyinshi zinyura abakunda umuziki ugenda gake.
Mu 1998 yashyize hanze indirimbo yise ‘Flamme’ imumenyekanisha mu buryo bukomeye mu gace akomokamo ndetse aba umwe mu bahanzi bihariye igikundiro muri Caraïbe.
Mu 2000, Slaï yatwaye ibihembo bikomeye muri Tropical Music Awards. Icya mbere cyari icy’indirimbo yagurishijwe cyane abikesheje ‘Flamme’, icya kabiri ari icy’umuntu wigaragaje cyane muri uwo mwaka. Amaze gukora album eshatu zirimo Florilège, Caraïbes na Escale.
Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi magana abiri mirongo ine (240,000 Frw).
Flamme iri mu ndirimbo za Slaï zikundwa na benshi