Slaï utegerejwe muri Kigali Jazz Junction hari icyo yasabye abahanzi nyarwanda
Umufaransa Patrice Sylvestre wamamaye nka [Slaï ] mu muziki azwi cyane mu bahanzi bakora injyana ya Zouk ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Slai yari kumwe n’umujyanama we n’ushinzwe gushakisha amasoko yatangaje byinshi dore ko yari n’ishuro ya kabiri yari agarutse mu Rwanda kuri iyi nshuro yavuze ko yashimishijwe no ukuntu igihugu kiri gutera imbere cyane.
Uyu muhanzi uri mu bakomeye ku isi muri Zouk, yabajijwe niba hari umuhanzi wo mu Rwanda yaba azi cyangwa indirimbo asubiza muri aya magambo.
“ Sinzi byinshi ku muziki Nyarwanda ariko biragoye ko hari uwamenyekana mu Bufaransa gusa kuba ndi inaha byanshimisha hagize nk’uwo duhura tukaganira, iyi Kigali Jazz Junction ni umwanya mwiza wo kumenya byinshi kubahanzi bo mu Rwanda twahura tukamenyana.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko Kigali Jazz Junction abahanzi babanyarwanda bari bakwiye kuyifashisha bigaragaza cyane kubahanzi babanyamahanga baba bayiyumiwemo.
“Ndatekereza ko kuba Kigali Jazz Junction ihuriza hamwe abahanzi benshi hano i Kigali ari umwanya mwiza wo kugira ngo abahanzi b’abanyarwanda babe baganira na bo. Guhura ni byiza kuko twaganira byinshi bijyanye n’umuziki, tugasangira ubumenyi. Mu Bufaransa biragoye kuba wahita umenya abandi bahanzi. Ariko mfite icyizere cy’uko tuzaganira birushijeho.”
Avuga ko ubwambere bamusaba kuza gutaramira mu Rwanda yabyemeye ntamananiza abayeho ngo kuko yakunze iki gihugu bwa mbere ahagera.
“Bakinsaba kuza mu Rwanda nahise nemera, icyari gisigaye kwari ukugirana amasezerano. Kuza mu Rwanda byo nari narabyemeye, nakunze uburyo u Rwanda ruri gutera imbere. Nishimira uburyo nakiriwe mu buryo bwihariye, ndetse n’inshuro ya mbere nza na ho banyakiriye neza. Ni ibintu ntakunze kubona henshi. Nagiye ahantu henshi ariko inaha bafite ukuntu bakwakira bikagusigaramo.”
Mu gitaramo azaririmbamo ku wa gatanu taliki ya 22 Gashyantare 2019 azafatanya na Yverry ngo intego ye ni ugushimisha abakunda umuziki we.
Remmy Lubega umugabo usetsa cyane wa RG-Consult Inc avuga ko bateguye iki gitaramo bagamije gufasha abanyarwanda kwishimira Gashyantare nk’ukwezi k’urukundo. Yavuze ko Slai ari umuhanzi ukomeye kandi ufite amateka yubatse mu njyana ya Zouk.
Uyu muhanzi yavuze ko adakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga ngo kuko ibyazo yakuze abona ziza adakunze kumara umwanya munini kuri izi mbuga gusa mu minsi iri mbere ngo azatangira kuzikoresha kuko abahanzi bakwiye kumenya ko abafana babo baba babategerejeho kubagezaho ibikorwa byabo bya buri munsi.
Mu 1998 yashyize hanze indirimbo yise “Flamme” irakundwa cyane bihebuje. Mu 2000 yegukanye ibihembo ibihembo bibiri “Awards for Best Selling Song” ibihembo akesha indirimbo “Flamme” ,aneguka igihembo “Revelation of the year”.
Slaï ni umufaransa ukomoka mu birwa bya Guadeloupe afite indirimbo zakunzwe nka: “Flamme”, “Ne Rentre Pas Chez Toi Ce Soir” n’izindi. Yakoze alubumu nka : “Double Six”, “Annee de Zouk 2006” n’izindi.