Sherrie Silver yitabiriye iserukiramuco rikomeye muri Amerika-AMAFOTO
Sherrie Silver uherutse mu Rwanda mu birori byo kwita izina abana b’Ingagi mu muhango yahuriyemo n’ibyamamare bitandukanye, yitabiriye iserukiramuco rikomeye muri Amerika ndetse anabyina indirimbo ‘This is America’ ya Childish Gambino w’umunyamerika yabyinnyemo ikamugira ikimenyabose mu myidagaduro.
Uwavuga ko uyu munyarwandakazi Sherrie Silver amaze kuba umubyinnyi ukomeye ku Isi nta wamutera ibuye kuko amaze kubyina mu bitaramo bikomeye bitandukanye ku migabane itandukanye igize uyu mubumbe, ikirenze ibyo yegukanye ibihembo bitandukanye nk’icya MTV VMA mu 2018 n’ibindi.
Iserukiramuco yabyinnyemo ni iryitwa The Austin City Limits (ACL) Music Festival riri ku ruhembe rw’izikomeye muri leta zunze ubumwe za Amerika. Iri serukiramuco ni ngarukamwaka rikaba ribera ahitwa Zilker Park i Austin, muri leta ya Texas muri Amerika. Abarenga ibihumbi 400 ni bo baba bateganyijwe ko bitabira iri serukiramuco riba iminsi 3 mu cyumweru.
Uyu mwaka ryitabiriwe n’abahanzi bakomeye nka Cardi B, 21 Savage, Childish Gambino wanafatanyije na Sherrie Silver ku rubyiniro n’abandi.
Abantu baramutangariye! Yayoboye imbyino zose zakoreshejwe mu ndirimbo yiswe ‘This Is America’ ya Childish Gambino yagiye hanze umwaka ushize igaca ibintu ku Isi yose ikanahesha uyu munyarwandakazi ibihembo bitandukanye, magingo aya imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 600 ku rubuga rwa YouTube gusa..
Yayoboye kandi imbyino zo mu ndirimbo ‘Rescue me’ y’itsinda rikomeye ku Isi rya One Republic nayo yakunzwe n’ab’ingeri zitandukanye.
Ni nawe wagize uruhare mu mbyino zifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ya Afro B ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko uba mu Bwongereza yise ‘Joanna’ (Drogba) yahuriyemo na French Montana.
Uyu mukobwa kandi ubu ni Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD). Sherrie Silver yavukiye mu Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 we n’umuryango we baza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi w’umwuga ndetse abihuza no gukina filime.