AmakuruImyidagaduro

Sherrie Silver n’umubyeyi we bateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge i Nyamirambo

Sherrie Silver umunyarwandakazi w’imyaka 24 akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga, we n’umubyeyi we bateguye igiterane cyiswe “Bohoka Matimba” giteganyijwe kubera i Nyamirambo ahitwa kuri 40.

Iki giterane kizaba  ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2019, kuva saa munani z’amanywa. kigamije kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya ndetse kikazanatangirwamo mituweli ku bantu 1000 batishoboye  n’ibindi by’urukundo byo gufasha abakobwa babyaye inda zitateganyijwe.

Iki gitaramo cyateguwe na Minisiteri y’ivugabutumwa yiswe Wall Rebuilders Ministry (Abubatsi b’inkike) ku bufatanye na Holy Nation Church ya hano mu Rwanda. Iyi minisiteri yatangijwe n’umubyinnyi ukomeye cyane w’umunyarwandakazi witwa Sherrie Silver afatanije n’umubyeyi we Apostle Florence ubarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza.

Wall Rebuilders Ministry yatangijwe na Sherrie Silver afatanyije n’umubyeyi we Apôtre Florence Silver. Umuyobozi wa Wall Rebuilders Ministry, Apôtre Florence, yasobanuye ko iki giterane kizajya kiba buri mwaka.

Apôtre Florence Silver yavuze ko we n’umukobwa we bahisemo kujya bategura ibi biterane by’ivugabutumwa mu duce twa Nyamirambo turimo Matimba na Rwezamenyo mu rwego rwo kubabohora ingoyi zitandukanye zirimo iz’ubukene, iz’ibyaha n’ibindi.

Sherrie Silver kandi azava mu Rwanda asuye imishinga ye itandukanye irimo umuryango yashinganye harimo iyo kwigisha kudoda, urusengero, imishinga yo kwiteza imbere n’ibindi bitandukanye.

Sherrie Silver yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo imaze igihe ibica bigacika ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’.
Sherrie Silver afatanyije n’umubyeyi we, agiye gukorera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya mu rubyiruko.
Silver azasusurutsa ab’i Nyamirambo binyuze mu mbyino
Iki gitaramo cyateguwe na Sherrie Silver n’umubyeyi we Apotre Florence.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger