Imyidagaduro

Sheebah yakiranywe urugwiro n’abakobwa b’uburanga i Kigali (Amafoto)

Umukanzikazi ukunzwe mu gihugu cya Uganda  no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘Sheebah Karungi’ yageze i Kigali , aho azitabira igitaramo cyiswe The Runtown Experience Kigali azahuriramo n’umunya-Nigeria uri guca ibintu muri iyi minsi ‘Runtown’ kizabera i Remera muri Parikingi ya Sitade Amahoro.

Iki gitaramo kizaba kuwa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, Sheebah na Runtown nibo bahanzi bazaba bategerejwe cyane. Bazafatanya n’abandi barimo Allan Toniks, Latinum, J-Watts, Pine Avenue 5 , Eth & Babanla ,Itsinda rya Active , Charly na Nina  ndetse na Bruce Melodie .

Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5,000 ku myanya isanzwe, 10,000 Vip, 25,000 Vvip ndetse na 400, 000 ku bantu 20 bashobora kuzihuza bakagura ameza.

Sheebah yageze i Kigali ahagana saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017. Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko anejejwe no kuza mu Rwanda gutaramana n’abakunda ibihangano bye, kuri iyi nshuro ngo “bizaba ari byiza kurusha indi minsi.”

Sheebah uri mu bahanzi bakunzwe yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Kitoko na The Ben. Ni ku nshuro ya kabiri aje mu Rwanda dore ko yaherukaga ubwo yazaga mu gitaramo cyiswe Summer Beach Fest cyabereye mu Mujyi wa Rubavu   mu mpera za 2016.

Runtown uri mu bategerejwe cyane mu Rwanda araza gusesekara i Kigali mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 21 Nzeri 2017  hatagize igihinduka. Uyu muhanzi amaze iminsi agaragaza ko afite amashyushyu yo kureba uko u Rwanda rumeze ndetse n’ayo kwishimana n’abakunzi b’umuiziki muri rusange.

Abakobwa bakiriye Sheebah Karungi

Sheebah Karungi wageze i Kigali kuri ubu afite indirimbo iri guca ibintu mu Rwanda no hanze yarwo yakoranye n’umunyarwanda The Ben bakayita Binkolela[arankorera mu kinyarwanda].

Uyu mukobwa ku kibuga cy’ndege i Kanombe
Yabwiye ab’i Kampala ko yageze i Kigali amahoro
Afata ifoto n’abakobwa bari baje kumwakira i Kanombe
Yafashe amafoto atandukanye yishimiye kwakirwa mu Rwanda
Imodoka uyu muhanzikazi yagenzemo ava ku kibuga cy’indege 
Yafashe amafoto ari ku modoka yagiyemo

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger