Sheebah Karungi yahishuye impamvu atagaragaye mu ishyingurwa rya se umubyara
Mu minsi ishize hamenyekanye inkuru mbi ko ise w’umuhanzikazi Sheebah Karungi yitabye Imana,gusa abenshi batungurwa cyane no kubona umukobwa we ariwe Sheebah karungi ataritabiriye imihango yo gushyingura umubyeyi we.bidatinze Sheebah yatangaje impamvu atagaragaye mu ishyingurwa rya papa we ndetse anashimangira ko nta kosa na rimwe afite byose ari amakosa ya se umubyara.
Urupfu rwa Hamada Musoke papa wa Sheebah rwaje rukurikirana n’urwa Radio. Icyatangaje abantu benshi ndetse ntikinavugweho rumwe ni ukuba Sheebah Karungi atarigeze yitabira umuhango wo gushyingura se umubyara ,gusa nyuma y’iminsi igera kuri itanu uyu mubyeyi Hamada Musoke yitabye Imana, haje kumenyekana amakuru avuga ko mbere y’uko yitaba Imana uyu Hamada ubyara uyu muhanzikazi yari yaratanze itegeko ko umukobwa we Sheebah atagomba kuzemererwa kumubona ndetse ko atanakwiye kuzagera ku mva ye mu gushyingurwa kwe. Yakomeje avuma uyu mukobwa ndetse anategeka umuryango wose kutazigera hagira uwifatanya na Sheebah mu bikorwa bye ibyo ari byo byose yaba ariho cyangwa atakiriho.
Sheebah abicishije ku mbuga ze Nkoranyambaga nka Facebook ndetse na instagram mu gahinda kenshi yasobanuye impamvu atagiye gushyingura papa we uretse nibyo anakomoza ku kuba papa we umubyara atarigeze na rimwe amuba hafi ngo amwereke urukundo kuva mu bwana bwe kugeza akuze. Muri ubwo butumwa kandi, Sheebah ntabwira se umubyara gusa ahubwo abwira muri rusange ababyeyi b’abagabo bose batita ku bana babo ngo babahe urukundo bakiri bato, akanabibutsa ko hari igihe gishobora kugera bakicuza ahahise bitagishobotse ko bahagarura.
Mu gusoza ubutumwa bwe kandi Sheebah avuga ko nta kosa na rimwe rigomba kumushyirwaho cyane ko yari umwana muto atari afite icyo gukora cyangwa se kuvuga ku byo yabonaga biri kumubaho, ahubwo papa we yagombaga kwirengera ingaruka za byose cyane ko ari ibikorwa bye bwite. N’ubwo yarakariye cyane se umubyara ariko, Sheebah ababarira cyane nyina umubyara ndetse akanahamya ko yamubaye hafi muri byose akanamufasha uko ashoboye. Bityo abona nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gucira mama we urubanza rwamumanikisha. Aha akaba yagize ati:
“Umunsi umwe uzaba uri wenyine maze wicuze kuba adahari.Uzicuza amasabukuru n’ibiruhuko utagaragayemo.Uzicuza kuba utaramubonye akura uri mu buzima bwe.Uzicuza buri kintu cyose wakoze kandi icyo gihe bizaba byaratinze cyane…Kandi NTIBIZIGERA BIBA ikosa rye kuko yari umwana. Ntiyigeze ahitamo ipfunwe”