Shakira yahamagajwe n’Urukiko Rukuru rwa Catalonia
Mu rwandiko rwasohowe, Urukiko Rukuru rwa Catalonia, ruvuga ko Shakira, umuririmbyi ukomoka muri Colombia wabiciye bigacika ku Isi, ashinjwa kunyereza imisoro y’ama-euros miliyoni 14.5.
Uyu muririmbyikazi ubana n’umukunzi we Gerard Piqué ukinira ikipe ya Barcelona muri Espagne biravugwa ko agomba kuzitaba umucamanza muri Kanama i Esplugues de Llobregat.
Ikirego cye gihera mu 2012 kugeza mu 2014 bitewe n’uko kuregera kutishyura imisoro byarengeje igihe ku mwaka wabanje atabikozemo wa 2011 nk’uko bigenwa n’itegeko muri icyo gihugu.
Ubuvugizi bwa Shakira bwemeza ko kugeza mu 2014 yakoreye amafaranga ye menshi mu bitaramo byaberaga hanze y’igihugu kandi atigeze ahaba mu gihe kirenga amezi atandatu asabwa kugira ngo umuturage atangire gusoreshwa.
Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko akekwaho kutishyura imisoro muri Espagne kuva mu 2011 kugeza mu 2014 nubwo yahakoreraga.
Aho Shakira abaniye na Gerard Piqué mu 2011 yahise ahindura aho yari atuye ajya kuba muri Espagne. Ubu aba bombi bafitanye abana babiri b’abahungu.