AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Shaddyboo yifuza ko stade ya Nyamirambo yahindurirwa izina ikitwa Shaddyboo Stadium

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga ubu niwe umunyarwandakazi wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda aho ubu kuri instagram akurikirwa n’abarenga miliyoni imwe we agakurikira abantu 308.

Shaddyboo wavutse muri Mata 1992, ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh bahoze babana bakaza gutandukana mu 2016.

Avuka mu muryango w’abana bane, barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri, akaba imfura muri uwo muryango.

Ubwo inzu ya Kigali Arena yahindurirwaga izina ikitwa BK Arena nyuma yo kwishyurwa miliyari zirindwi mu mafaranga y’u Rwanda benshi batunguwe n’iki gikorwa barimo na Shaddyboo wahise wandika kuri Twitter abaza amafaranga yakwishyura ngo izina rye rijye kuri sedate regional ya Kigali iri I Nyamirambo.

Shaddyboo yavuze ko yifuza kwitirirwa stade regional ya Nyamirambo igahindurirwa izina ikitwa ShaddyBoo Stadium.

Ibi Shaddyboo yabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram na Twitter aho yanditse agira ati “Buriya Stade ya Nyamirambo , Uwayita ShaddyBoo Stadium bamuca angahe ?”.

Nyuma yuko Shaddyboo yifuje ko stade ya Nyamirambo yahindurirwa izina ikitwa Shaddyboo Stadium akanabaza ayo bamuca kugirango izina rye rishyirwe kuri stade Nyamirambo, abamukurikira bamubwiye ibi bikurikira

Shaddyboo aherutse gutangaza afite umutungo ubarirwa agaciro k’ibihumbi 240$, ni ukuvuga asaga miliyoni 240 Frw.

Ni amagambo yanditse kuri Website ye, aho asobanura uwo ariwe, ibyo akora akagera n’aho avuga agaciro k’umutungo we.

Gusa uyu mugore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga ntagaragaza neza aho yakuye aka kayabo.Uyu mugore asanzwe akora ubushabitsi burimo kwamamariza ibigo bitandukanye, gusa hari abahamya ko aya mafaranga yavuze ko atunze ari menshi, bakanajya kure bagaragaza ko ntaho yaba yarayakuye mu gihe nta gikorwa gikomeye kizwi afite mu gihugu.

Amakuru avuga ko Shaddyboo nta nzu cyangwa imodoka ye bwite atunze mu buryo buzwi cyane ko kenshi akunze kugenda muri Taxi Voiture. Inshuti ze za hafi zinavuga ko n’inzu atuyemo i Kibagabaga ayikodesha.

Ku rundi ruhande ariko, ni abakire benshi batagira inzu zabo bwite, batanafite n’imodoka zibanditseho kuko wenda inyungu bayikura mu kuba batabifite.

Mu 2020, Shaddyboo yinjiye mu bucuruzi bw’ibiryo yise ‘Love on plate’, icyakora yaje kubuhagarika.

Mu kiganiro na IGIHE, Shaddyboo yavuze ko yabaye ahagaritse ubu bucuruzi kuko yifuza gufungura Restaurant nziza kandi igezweho mu Mujyi wa Kigali.

Usibye ubu bucuruzi, kuva mu 2019 Shaddyboo yamamarije ibigo by’ubucuruzi bitandukanye birimo nka Catchyz, Gorilla Games, Tecno Rwanda, Amavuta ya Laino, Itabi rya New York, Airtel Rwanda, Rwandafoam, Abanoub Co Ltd n’ibindi. Umubare w’amafaranga agenda yishyurwa mu mikoranire n’ibyo bigo ntabwo uzwi.

Hari abavuga ko kandi akenshi n’amasezerano asinywa n’ibi byamamare mu kwamamaza ibi bigo, amafaranga atangarizwa itangazamakuru, abari nka kimwe cya cumi cy’ayanditse mu mpapuro.

Hari amakuru yigeze no kumenyekana y’umwe mu bazwi mu Rwanda wasinye amasezerano byanditse ko ari aya miliyoni 50 Frw mu gihe yari yahawe miliyoni 5 Frw gusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger