Shabani Hussein Tchabalala wakiniye Rayon Sports yagarutse muri shampiyona y’u Rwanda
Umurundi Shabani Hussein wigeze gukinira amamkipe y’Amagaju na Rayon Sports ya hano mu Rwanda, yagarutse muri shampiyona ya hano mu Rwanda aho yasinyiye ikipe ya Bugesera FC.
Tchabalala yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2018 avuye mu kipe y’Amagaju y’i Nyamagabe, gusa iyi kipe ikunzwe na benshi hano mu Rwanda nta gihe kinini yayimazemo kuko yatandukanye na yo muri Kamena 2018 agahita yerekeza muri Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo.
Shabani Hussein Tchabalala usanzwe anahamagarwa mu kipe y’igihugu y’u Burundi, yakiniraga ikipe ya Coffee Sports Club yo muri Ethiopia.
Mu gitondo yo kuri uyu wa gatanu ni bwo Tchabalala yasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gukinira Bugesera, nyuma yo guhurira n’abayobozi bayo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Shabani Hussein Tchabalala yari amaze ukwezi nta kipe afite.
Amakuru y’isinya ry’uyu musore yemejwe na Sam Karenzi usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC wahamije ko ari amahirwe akomeye ku kuba babonye uyu musore.
Ati” ’’Kuko dufite intego yo guhanganira imyanya myiza no kubaka Bugesera yishimiwe na ba nyirayo, ni ngombwa ko dukoresha n’abakinnyi beza. Shaban twari tumaze iminsi twumvikana. Yemeye kudusinyira umwaka umwe ariko ushobora kuzongerwa muri Mutarama 2020. Abaye umunyamahanga wa gatatu twinjije mu ikipe yacu, ubu dusigaje kugura undi umwe kuko uyu mwaka turifuza kuba dufite abanyamahanga bane.
Tchabalala yasinyiye Bugesera FC nyuma ya Mustapha Francis na we ukomoka i Burundi wasinyiye iyi kipe mu cyumweru gishize. Bivugwa kandi ko Bugesera iri no mu biganiro na Kwizera Pierrot na we wakiniye Rayon Sports igihe kirekire.