AmakuruImikino

Sergio Ramos n’umuryango we batangiye gukangishwa kwicwa

Myugariro wa Real Madrid akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos, yategetswe guhindura nimero ye ya terefoni, nyuma y’iterabwoba ry’uko ashobora kwicwa akomeje gushyirwaho kubera uruhare yagize mu ivunika rya Mohamed Salah, mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions league Real Madrid yatsinzemo Liverpool 3-1.

Sergio Ramos yatuye hasi Mohamed Salah, biza no kuviramo uyu munya Misiri gusohoka mu kibuga hakiri kare cyane, nyuma yo kuvunika urutugu.

Kuva icyo gihe Ramos yakomeje kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga; abenshi bamushinja kuvuna Salah ku bushake.

Ibi byatumye kandi abasaga ibihumbi 500 basinya inyandiko zisabira uyu munya Espagne gufatirwa ibihano na FIFA, ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi UEFA.

Amakuru avuga ko uku kwibasirana kwarenze imipaka, kukava ku mbuga nkoranyambaga kukagera ku guhamagarwa kuri terefoni.

Nk’uko COPE Network yabitangaje, Ramos n’umuryango we bakiriye nimero nyinshi zibahamagara zibatera ubwoba ko bazicwa.

Ikipe y’igihugu ya Misiri iherutse gutangaza ko Salah ari mu nzira zo gukira, hakaba hari n’icyizere cy’uko azakina imikino y’igikombe cy’isi, nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri riherutse kubitangaza ribinyujije ku rukuta rwaryo rwa Facebook.

Byitezzwe ko igihe Salah agomba kumarahanze kitagomba kurenza ibyumweru bitatu, hakaba hari n’amahirwe y’uko ashobora kuzakina umukino w’igikombe cy’isi wa mbere w’itsinda Misiri izacakiranamo na Uruguay.

Ramos agundagurana na Mohamed Salah.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger