AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Sergeant Robert wari warahunze u Rwanda yafashwe-inkuru irambuye

Sgt Major Robert Kabera wari warahunze Leta y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’inzego z’unutekano zo muri Uganda, nyuma y’uko urugo rwe rusatswe bikekwa ko atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sergeant Robert yavuye mu Rwanda mu mpera za 2020 ahunze ubutabera, bivugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aribwo yafashwe agafungirwa ahitwa Masanafu muri Kampala.

Uyu mugabo yabwiye abantu bo hafi ye ko inzego z’umutekano zasatse urugo rwe, zigasiga ibintu byose zibiteye hejuru.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda Chimpreports dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko cyamenye ko Robert yatawe muri yombi akurikiranyweho kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sergeant Major Kabera Robert yamamaye nka “Sergeant Robert” nk’izina akoresha mu buhanzi.

Yatorotse igisirikare cy’u Rwanda mu 2020. Bivugwa ko tariki ya 21 Ugushyingo uwo mwaka, yasambanyije umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15 mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gukora icyo gikorwa yahise aburirwa irengero.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musirikare mu Ngabo z’u Rwanda mbere yo gusambanya umwana we, yari yasinze ku buryo bukomeye.

Hari amakuru avuga ko nyuma y’uko atawe muri yombi, ashobora no koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranywe n’ubutabera.

Ubwo yari ageze muri Uganda, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro.

Yavuze ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi.

Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n’urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n’umugore we.

Aramutse yoherejwe mu Rwanda, byashimangira imikoranire mishya hagati y’ibihugu byombi.

Gusa ntabwo byaba ari ubwa mbere umuntu ukekwaho ibyaha ahererekanyijwe n’ibihugu byombi.

Urugero ni urwo mu 2013. Icyo gihe u Rwanda rwataye muri yombi Namuyimbwa Shanita uzwi nka ‘Bad Black’ wari winjiye ku butaka bwarwo arenze ku mategeko kuko atari yemerewe gusohoka mu gihugu nyuma yo guhamywa ibyaha byo kunyereza umutungo.

Usibye uwo, hari abandi Uganda yasabye kohererezwa kugira ngo baburanishwe ku byaha binyuranye ishyikirizwa 26, hari mbere y’uko umubano uba mubi hagati y’ibihugu.

Muri Gashyantare 2020, U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Yasinyiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bane igamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi yabereye i Gatuna ku mupaka.

Aya masezerano arakomeye kuko u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi.

Sgt. Maj. Kabera, ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamamaye mu myaka icumi ishize nk’iyo yise “Impanda” n’izindi. Yagiye aririmba kandi izindi ndirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda dore ko ari n’umwe mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka “Army Jazzy Band”.

Bivugwa ko ari umusirikare wakunze kurangwa n’imyitwarire itari myiza mu buzima bwe bwose nk’Ingabo y’Igihugu, aho abamuzi neza bashimangira ko yagiye ahabwa amahirwe menshi yo kwikosora ariko bikanga.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda umunsi umwe nyuma y’uko atorotse, ryavugaga ko hatangiye iperereza ku byo ashinjwa.

Riti “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”

Rikomeza rigira riti “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.”

Icyo gihe RDF yijeje abanyarwanda ko ubutabera buzatangwa mu gihe nyacyo, inamagana ibikorwa byose bihabanye n’amategeko y’u Rwanda cyangwa se indangagaciro z’abagize igisirikare cy’u Rwanda.

Sergeant Robert amaze igihe ashakishwa n’inzego z’ubutabera mu gisirikare cy’u Rwanda mu iperereza ku cyaha cyo gusambanya umwana we\

Sergeant Robert yatawe muri yombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger