Seninga Innocent ashobora kujyanwa mu nkiko
Nyuma y’amasaha make Seninga Innocent atangaje ko yeguye ku mirimo ye yo gutoza Etincelles FC avuga ko ibikubiye mu masezerano ye bitubahirijwe, ubuyobozi bw’iyi kipe y’ i Rubavu bwabeshyuje Seninga ndetse bavuga ko natubahiriza amasezerano bagiranye biteguye kumujyana mu nkiko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Seninga Innocent yatangaje ko yeguye ku mirimo yo gutoza Etincelles yo mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko ubuyobozi bwayo butubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye.
Hari hashize amezi atanu Seninga ari umutoza wa Etincelles nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu. Yagiye muri Etincelles FC tariki ya 10 Kamena uyu mwaka, ayitoza mu mikino mike y’igikombe cy’amahoro mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2018/19 urangira.
Zimwe mu mpamvu yatanze, harimo kuba iyi kipe yarishe amasezerano bagiranye ndetse igashaka no kumuhuguza umushahara w’ukwezi kwa cumi, ndetse no kuba komite ari yo yamuguriye abakinnyi mu gihe mu masezerano bagiranye harimo ko ari umutoza Seninga ugomba kuzabahitamo.
Visi Perezida wa Etincelles, Gafora Abdulkhalim, anyomoza aya makuru asaba Seninga ko niba ashaka kugenda yagenda neza ariko ntabeshye.
“Umutoza Seninga Innocent nta deni tumurimo ,niba ashaka kugenda nagende ariko areke kubeshya.” Niko yabwiye Kigali Today.
Ubuyobozi bwa Etincelles buvuga ko bunafite impapuro zigaragaza ko Seninga Innocent yishyuwe imishahara ye y’ukwezi kwa cyenda, ukwa cumi n’ukwa cumi na kumwe, ndetse agashyira umukono kuri izo mpapuro yemeza ko abonye ayo mafaranga.
Visi Perezida wa Etincelles, Gafora Abdulkhalim, yakomeje avuga ko nagenda atubahirije amasezerano bagiranye bamujyana mu nkiko kuko bamuhaye Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abasinyire imyaka ibiri akaba asezeye atarasoza amasezerano ye.
Iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 11 muri shampiyona. Yatsinze imikino itatu, inganya ibiri indi ine irayitsindwa.