Senegal: Ubuyobozi bwa Macky Sall buri mu marembera
Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kamena 2023 guverinoma ya Senegal yahagaritse ikoreshwa rya Internet n’ imbugankoranyambaga mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’ ibiganiro bishobora gukorwa n’abatavugarumwe na Leta bari kwigaragambya bitewe n’ uko Ousmane Sonko yakatiwe gufunga imyaka 2 bakaba bashinja Leta ya Macky Sally gukoresha inkiko mu rwego rwo gushyira ku ruhande abanyapolitiki.
Uwo mwanzuro wo gufunga Internet uje nyuma y’ aho Ousmane Sonko utavuga rumwe na Leta akatiwe imyaka 2 bityo bigatuma abamushyigikiye bigaragambya basaba ko arenganurwa . Umwuka mubi watangiye gututumba ku wa 21 Werurwe 2023 Macky Sally yaganiraga n’ Ikinyamakuru l’expreess maze akavuga ko aramutse yiyamamaje muri manda ya gatatu nta tegeko yaba yishe.
Kandi mu 2016 itegekonshinga rya Sénégal ryaravuguruwe mu rwego rwo kugabanya igihe cya manda ya perezida, kiva ku myaka irindwi gishyirwa kuri itanu. Rivuga ko nta muntu n’umwe ushobora gutegeka igihe kirenze manda ebyiri zikurikiranye, ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bisobanutse neza ko Sall atemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha.
Ibyo rero byazamuye uburakari maze abatavuga rumwe na Leta batangira kwigaragambya kugeza ubwo abantu bapfa baguye muri iyo myigaragambyo hagati ya police n’ Abigaragambya. Imibare y’ abapfuye ntabwo igaragazwa neza ariko Guverinoma yatangaje abantu 15 barimo abapolisi 2 mu gihe abatavugarumwe n’ ubutegetsi bemeza ko hapfuye 19.
Ibyo bikagaragaza ko Leta ya Sall yatangiye kunanirwa kugenzura abaturage bayo niba igeze no mu ihagarika ry’ Imbuga nkoranyambaga na Internet nk’ uko Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Diome Antoine agiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa kane akavuga ko uwo munsi wari waranzwe n’urugomo mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse akanongeraho ko imbuga nkoranyambaga, nka Facebook na WhatsApp, zahagaritswe mu gihugu hose.
Ousmane Sonko yakatiwe imyaka 2