Senderi yongeye kugenera Kitoko ubutumwa bwuzuye gushotorana
Kitoko ubarizwa mu Bwongereza yageze mu Rwanda tariki 12 nyakanga 2017 aje mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora yabaye mu ntangiro za kanama 2017 . Yavuye i Kigali kuruyu wa 30 kanama 2017, akigera i Kigali yasanganijwe na Senderi International ubutumwa bw’ikaze gusa amwibutsa ko ariwe mwami wa Afrobeat kubera ko abitse igikombe cya Salax Awards imyaka 3 yose.
Muri ubu butumwa Senderi yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Uraho muvandimwe kandi muhanzi mugenzi wanjye, karibuni kabisa Kigali Rwanda ndacyanabitse cya gikombe cya Afrobeat kimwe wigeze gutwaraho ubu nkimaranye imyaka itatu n’ubu kandi imihigo irakomeje karibu turagukumbuye sana.”
Mu kiganiro KT Idols Kitoko yabajijwe uko yakiriye ubutumwa bwa Senderi , aseka cyane avuga ko ar’ibintu bisekeje kubona umuntu yakiriza undi kumuratira ko abitse igikombe , yongera kuvuga ko iki gikombe Senderi ashobora kuba yarakibonye mu buryo bumutunguye kugeza ubu akaba atarabyakira.
Ati”Senderi kiriya gikombe sinzi aho yagikuye kubona ahamagara abashyitsi baje mu gihugu akabamenyesha ko agifite igikombe ashobora kuba yaragihanantuye mu nzira zitarimo ubutungane bwinshi , aseka cyane[..] sinzi uwo yacyambuye ashobora kuba yaragishikuje Mike Karangwa.”
Kuri uyu munsi tariki 30 kanama 2017, Kitoko yerekeje mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma y’igihe kirenga ukwezi ari mu Rwanda. Akimara kugenda, Senderi yongeye kujya ku rubuga rwe rwa Instagram yongera kubwira Kitoko ko niba yaramunenze kwigamba kumuratira igikombe nawe ubwo ibikombe yahawe na Ikirezi Group yabihawe mu buryo budatunganye.
Ati”Uraho muvandimwe kandi muhanzi mugenzi wanjye Kitoko nemera. Kuwa gatandatu ushize nakurikiranye ikiganiro wagiranye n’abanyamakuru ba KT Radio ubabwira nkora cyane ariko ko igikombe mfite cya Salax Best Afrobeat maranye imyaka itatu ikurikiranye kidasobanutse kandi ababiduhaye aribamwe. Jye Nemera kandi nkubaha Ikirezi Group kuko cyazamuye umuziki nyarwanda kigashyiraho uburyo bwo guhemba neza abahanzi bakoze neza . Ubwo nawe ibyawe twavuga se ko ibyo baguhaye ufite bidasobanutse rero. Ariko ndigutegura kugusubiza vuba. Sawa komeza ugire ibihe byiza.”