Senderi yigambye ko kuva u Rwanda rwabaho ari we muhanzi wenyine uririmbiye i Rusebeya-VIDEO
Senderi International Hit yabwiwe n’abaturage bo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro ko ari we muhanzi wa mbere babonye amaso ku maso abataramira, bityo akavuga ko ashyizeho agahigo.
Ibi yabitangaje nyuma yo kuririmbira abatuye uyu murenge wa Rutsiro mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kugira ubwiherero na kandagira ukarabe muri gahunda ya leta ya ‘girubuzima’, Senderi yashimiye abaturage bamwakirije ibigori n’amandazi.
Umurenge wa Rusebeya, uhereye mu karere ka Rutsiro ni mu misozi miremire cyane uvuye ku karere ka Rutsiro kuri moto uhagenda amasaha agera kuri abiri.
Ngo senderi akihagera yakirijwe ibirayi, ibigori, amashaza n’amandazi, akomeza abyirahira avuga ko byari biryoshye nkuko yabitangaje abicishije kuri Instagram. Avuga ko yaririmbiye abantu babarirwaga mu bihumbi 6 ariko urebye mu mashusho higanjemo abanyeshuri. indirimbo se barazizi muri aka gace.
Yati:”Nishimiye uko mwanyakirije ibirayi, ibigori, amashaza n’amandazi byari biroshye, nishimiye na ya gahunda nziza yari yanzanye yo kubakangurira kugira ubwiherero bwiza, kugira kandagira ukarabe. Muzayikomeze muhorane ubuzima bwiza nimubona uwituma ku gasozi muzamurwanye kuko ariya masazi ava aho yitumye agusanga aho wibereye akakwanduza.”
Ni ahantu avuga ko mu mateka y’u Rwanda nta muhanzi bari bakabonye abaririmbira nkuko abaturage ngo babimutangarije. Abahazi bavuga ko uyu murenge wa Rusebeya uri ku ishyamba rya Mukura hejuru, uvuye kuri Congo Nile bisaba amasaha atatu kugira ngo ugera muri uyu Murenge.
Reba Senderi aririmbira abaturage