AmakuruImyidagaduro

Senderi yatuye agahinda RDB yakoresheje ibihangano bye ku buntu kandi inzara imwicira i Kigali

Senderi International Hit yandikiye umuyobozi wa RDB igisa n’ibaruwa, amubwira ko yagombaga kwishyurwa akajya gutaramira abaturage bari bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi cyane ko indirimbo ze bacuranze adahari abantu bazishyimiye.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu karere ka Musanze , mu Kinigi, habereye umuhango wahuruje imbaga wo kwita izina abana b’ingagi bagera kuri 23, muri uyu muhango abantu batandukanye harimo n’abatutse hanze y’ u Rwanda bari bitabiriye uyu muhango.

Mu bahanzi bataramiye abari bitabiriye uyu muhango, harimo Riderman, Bruce Melodie n’itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo. Icyakora nubwo Senderi atari ahari ariko hacuranzwe indirimbo ze zitandukanye nka ‘Iyo twicaranye’.

Senderi ni ho yahereye avuga ko bidakwiye ko bari gucuranga ibihangano bye batamwishyuye kandi inzara irimo kumwicira i Kigali nkuko yabitangaje yifashishije urubuga rwa Instagram.

Yagize ati:”Nyakubahwa muyobozi mukuru wa RDB Turabashimira ibirori byiza byo kwita izina abana b’Ingagi uyumwaka 2018 nabikuriye byose kuri RTV byagenze neza cyane .Nanishimiye uko abaturage bishimiye indirimbo zanjye nubwo ntari mpari nkiyitwa iyo twicaranye tuvugana ibyubaka urwanda , ntawabisenya ndeba( Nzabivuga). nk’ urwego rushinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ubutaha mwazajya mudutumira tukabaririmbira. Kuko ntunzwe nabiriya bihangano byanjye mwacuranze ndetse nibindi byinshi mfite ariko uyumunsi inzara yanyiciye i Kigali izo ndirimbo zacu nyinshi ziri mu mitima yabaturage baho mu majyaruguru n’ahandi hose mu gihugu no hirya no hino kwisi kandi zihuza ubuyobozi nabaturage. Murakoze kumva icyifuzo cyanjye imana ibongerere imigisha nanjye izangereho umwaka utaha.”

Mu bantu bagera ku bihumbi 41 bamukurikira kuri uru rubuga, bahise batanga ibitekerezo bavuga ko ibyo avuga ari ukuri.

Ibitekerezo byatanzwe:

-Murabona ko abahanzi bacu bababaye kandi birumvikana! Ibi bintu bikwiye gukemuka vuba cyane!

-Ibyo uvuze ni ukuri. Nta kuntu watumira Mafikizolo ukayiha akayabo kandi indirimbo zabo zitazwi naho we zose zizwi ntagire na cwa abona.

-Ibi ni byo kabisa biranababaje dore inzara yakwishe rwose kandi indirimbo zawe zibyinwa n’imbaga y’abantu yooo.

-Icyifuzo cyawe ni ntamakemwa. Ubutaha abo ba dj bajye bumvikana na ba boss babo indirimbo zicurangwa. RDB yaba ibigendeyemo kandi ikosa ryakozwe na Bissoso.

-Ibi bikwiriye gukosorwa ku buryo aho kuzana Mafikizolo ukamwishyura warangiza ugacuranga Senderi we ntumwishyure. Rwose RDB ikwiye kubifataho icyemezo ku buryo n’abahanzi bacu bajya babona agafaranga aho gukoresha Aba djs. Ikindi Inzego za Leta zikwiriye gutera ingabo mu bitugu RSAU kugira ngo ibihangano by’abahanzi bihabwe agaciro kandi birengerwe nk’uko amategeko abiteganya.

-Umuntu w’umusaza ataka inzara nk’uruhinja uzitabaze amategeko nta musaza urira nk’umwana kbsa

-Sha uri kirihahiraaaaa !!!!!!!!!!! Ariko ni byo musaza kuko ugomba gutamikwa n’ibikorwa byawe, bakurinde inzara kbsa

-Ahubwo ntekereza ko bakagombye kuba bakwishyuye niba koko indirimbo zawe zakoreshejwe. Ikigo gishinzwe iterambere nka RDB Se ntibazi ibijyanye n’uburenganzira n’amategeko kuby Umutungo w’ubwenge.

-Senderi kbsa bakwiye kukwishyura kuva barakoresheje indirimbo zawe kabone niyo waba udahari

-Rata komeza discipline njye nkunze uburyo utanze igitekerezo cyawe kandi kirumvikana ndagushimiye Ubupfura buva munda Komereza aho nabandi bamenye imivugire kubabareberera ndetse nababashinzwe, Iyi ni Gasopu muri discipline next year nibongera nzakubera Umuhamya.

Ubutumwa bwa Senderi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger