Senderi yatangaje impamvu nyamukuru yatumye aririmba mu bukwe bw’umuraperi wo muri Tanzania A.Y
Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018, umuraperi ukomeye cyane mu gihugu cya Tanzaniya , A.Y yarasabye anakwa umukobwa w’umunyarwandakazi Remmy bari bamaze imyaka 8 bakundana mu birori byabereye I Nyamata , Senderi yaratunguranye maze aririmbira abitabiriye ubukwe.
Muri ubu bukwe hari umutekano uhambaye kuburyo nta banyamakuru bari bahari ndetse n’abafotozi bigenga ntabwo bari bemerewe kuhagera, ibi ariko ntabwo byabujije Senderi kuburirimbamo dore ko yatunguye benshi kumva ko yaririmbye mu bukwe bwa A.Y.
Impamvu nyamukuru yatumye Senderi aririmba muri ubu bukwe rero ni uko uyu mugore wa A.Y afitanye isano na Senderi International Hit, Remmy umugore wa A.Y ni mushiki wa Senderi kwa se wabo nkuko Senderi yabitangarije mu kiganiro 10 To Night gica kuri Radio 10.
Indirimbo Senderi yaririmbye ni iyo yahimbiye Remy n’umugabo we AY. Mbere yo kuririmba, Senderi yagize ati “Ababyeyi banjye ntabwo naririmba batanyemereye, nabanje kubasaba uruhushya. Ndashaka twerekane ko Hit ihora ari Hit, Afurika yose babibone, Tanzania yose by’umwihariko Mbeya.”
Ambwene Allen Yessayah [A.Y] kandi anafitanye isano rya hafin’umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika, Alpha Rwirangira, aba bombi ni ababyara kuko ise wa Alpha ni musaza wa nyina wa A.Y ndetse baranakurikirana. Aba kandi banakoranye indirimbo yitwa Songa mbele ikaba yaranakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse nomu karere k’iburasirazuba.
A.Y n’umuryango we basabye umugeni bahagarariwe n’uwitwa Bizima. Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa hazakurikiraho gusezerana mu musigiti mu muhango uzabera i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare 2018.
Dore Senderi mu bukwe bwa AY